16 nibo bashya bagaragaye banduye Covid-19 mu Rwanda babaye 207 hakize 1.

8,179

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1,214 bya Covid-19 byafashwe uyu munsi tariki ya 27 Mata 2020, abantu 16 aribo basanzwemo iyo virusi mu gihe hari umurwayi wayo umwe wakize.Ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 207 bamaze kwandura barimo 93 bakize.Nta n’umwe urapfa.Abakirwaye ni 114.

itangazo rya MINISANTE

Muri iyi minsi 4 imibare y’ubwandu yarongeye iba mibi cyane kuko ku wa 5 habonetse abantu 22,kuwa Gatandatu haboneka 7 ejo habonetse 8 mu gihe kuri uyu wa mbere habonetse 16.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana bapimwe bagasanga baranduzanyije.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Covid-19 birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Covid-19 akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :callcenter@rbc.gov.rw.

Kuva indwara ya Covid-19 yagaragara mu Rwanda, hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kugira impinduka zitandukanye mu mibereho y’abaturarwanda.

Tariki 14 Werurwe uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID19, Umuhinde wari uturutse mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Bukeye bwaho tariki 15, insengero, imikino, ubukwe n’andi makoraniro ahuza abantu benshi yarahagaritswe, amashuri na za kaminuza zifunga imiryango, abanyeshuri basubizwa mu miryango yabo, abakozi mu nzego zose basabwa gukorera mu ngo zabo aho bishoboka.

Nyuma y’iminsi 5 gusa, abanduye Covid-19 mu Rwanda bavuye kuri 1 bagera kuri 11, Leta y’u Rwanda ihita ihagarika ingendo z’indege, zijya cyangwa zituruka mu mahanga, gusa indege zitwaye ibicuruzwa n’iz’ubutabazi zemererwa gukomeza ingendo zazo.

Tariki 21 Werurwe, nyuma y’icyumweru kimwe gusa mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo mu karere gifunze imipaka yacyo, ingendo hagati y’imijyi n’uturere zirahagarikwa, mu buryo bweruye abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera akazi kabo mu ngo, utubari, amaduka n’amangazini y’ubucuruzi birafungwa, gahunda ya guma mu rugo itangira ubwo.

Nyuma y’icyumweru u Rwanda rutangaje izi ngamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda abasaba gukomeza kwihangana ndetse abizeza ubufatanye bw’inzego zose ndetse ashimangira ko gutsinda iki cyorezo bishoboka.

Mu gihe byari biteganyijwe ko izi ngamba zirangirana na tariki 4 Mata, Tariki ya 1 inama y’abaminisitiri yongereyeho indi minsi 15, umwanzuro wafashwe abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 83.

Hagati aho ariko, Tariki 5 z’uku kwezi ni bwo umurwayi wa mbere wakize iki cyorezo yasezerewe mu bitaro, uwo munsi 4 barimo Abanyarwanda 3 n’Umurundi umwe basubira mu miryango yabo.

Kugeza tariki 17, abanduye covid-19 bari bageze ku 144, ariko 75 ari bo bakitabwaho n’abaganga kuko 69 bari barakize ndetse barasezerewe kwa muganga.

Mu gihe haburaga amasaha 48 ngo igihe cy’agateganyo cyo gukurikiza gahunda ya guma mu rugo kirangire, inama y’abaminisitiri yongeye gutangaza ko hongeweho indi minsi, izo ngamba zikazageza tariki 30 Mata, ndetse kuva tariki 18 buri Munyarwanda asabwa kwambara agapfukamunwa mu gihe asohotse mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Izi ngamba zaje ziyongera ku bushobozi bwo gupima iki cyorezo bwagiye bwiyongera uko iminsi yagiye ihita indi igataha, buva ku bipimo biri hagati ya 100 na 200 ku munsi, bugera ku 1200 ku munsi.

Cyakora ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga itsinda ryihariye rishinzwe guhangana n’iki cyorezo, yashimangiye icyizere cyo gutsinda iki cyorezo.

Mu rwego rwo kugoboka imibereho y’abaturage bagizweho ingaruka na covid-19, Leta yahaye ba nyakabyizi ibiribwa, igikorwa cyashyigikiwe n’ibigo by’abikorera n’indi miryango itari iya Leta, ndetse abayobozi bakuru mu Rwanda bigomwa umushahara wabo w’uku kwezi kwa Mata kugira ngo ugoboke abakeneye amafunguro.

Uretse kuba ari icyorezo gifite ingaruka ku buzima, covid-19 yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu. Nyuma y’igihe bidakora, bimwe mu bigo byagababanyije imishihara cyangwa bisesa amasezerano y’abakozi mu gihe ibigo by’imari byasabwe korohereza abakiliya babyo kwishyura inguzanyo.

Ni mu gihe kandi guverinoma na yo yatangaje ingamba zo kugoboka ibigo bito n’ibiciriritse ndetse Banki Nkuru y’igihugu ishyiraho ikigega cya miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka banki zifite ikibazo cya kashi.

Nubwo iki cyorezo ari kibi bihagije ariko hari abemeza ko hari n’impinduka cyazanye mu mitekerereze n’imigirire. Gukaraba intoki no kugira isuku muri rusange byazamuye igipimo ndetse mu rwego rw’ubuzima hategurwa ibigo byihariye byo kwita ku bagaragagayeho covid-19 ari nako hateganywa n’ahandi ho kwita ku buzima bw’abagikekwaho(akato).

Ukurikije imibare y’abanduye n’abakize iki cyorezo kuva igihe umurwayi wa mbere yagaragariye kugeza tariki 25 Mata, buri munsi haboneka abarwayi 4 abandi 4 bagasezererwa. Ni mu gihe kandi ugendeye ku bipimo bimaze gufatwa, abanduye COVID-19 bakabakaba 2%, harimo ababarirwa hafi kuri 40% baturutse mu mahanga na 60% b’imbere mu gihugu.

Ku wa 24 Mata ubwo hari hasigaye iminsi 6 ngo tariki 30 Mata 2020 igere ari na cyo gihe gahunda ya Guma mu rugo yahawe kugeza ubu, ni bwo hatangajwe ku nshuro ya mbere umubare munini w’abagaragayeho ico cyorezo mu masaha 24 mu Rwanda. Uko bari 22, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko bagaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana, ibi bikaba byaranashimangiwe ku wa 25 ubwo hatangazwaga abarwayi bashya 7. Ni mu gihe abanduye bashya iki cyorezo babaye 8 kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata.

Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru nyuma y’uko icyorezo cya

Covid-19i cyadutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahishuye ko nyuma ya tariki 30 Mata hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora gukomorerwa bitewe n’amakuru azaba yabonetse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.