Ikipe ya POLICE FC ikuyeho urujijo ku kibazo cya SUGIRA ERNEST

11,006
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa POLICE FC bumaze gutangaza ko Sugira Ernest atari umukinnyi wayo

Mu mpera za kino cyumweru mu ruhando rwa siporo mu Rwanda hagiye havugwa ikibazo cya Rutahizamu w’Amavubi na APR FC SUGIRA ERNEST wari urangije ibihano yahawe n’ikipe ye ya APR FC Nyuma y’amagambo yari yatangaje ntashimishe abayobozi be. Nyuma yaho igihe cy’ibihano yahawe kirangiye, Bwana SUGIRA yatangaje ku rubuga rwe amagambo ameze nk’usezera, ariko ntiyavuga aho agiye kwerekeza, amagambo menshi yakoneje gucicikana avuga ko uwo mukinnyi yatanzwe nk’intizanyo mu ikipe ya Rayon Sport, ibintu byahise biterwa utwatsi n’impande zombi, inkuru yahise ijyaho ni iyavugaga ko SUGIRA yerekeje muri POLICE FC

Kwibuka30

Mu kiganiro amaze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru cya hano mu Rwanda, CIP KARANGWA MAURICE akaba n’umunyamabanga wa POLICE FC, yanyomoje iby’ayo makuru, agira ati“icyo nzi ni uko Sugira ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC, ayo makuru nanjye nayumvise nkuko namwe mwayumvise, Sugira ni umukinnyi mwiza mpuzamahanga, twamwifuza ariko kugeza ubu si umukinnyi wacu, ni uwa APR,…”

Ikibazo cya SUGIRA ERNEST Gikomeje gutera urujijo mu ruhando rwa ruhago mu Rwanda, hari n’andi makuru ari kuvuga ko APR ishobora kumutiza ahubwo ikipe ya INTARE FC iri mu cyiciro cya kabiri. Gusa ikizwi kugeza ubu ni uko SUGIRA ERNEST Agifitanye amasezerano na APR FC ndetse ikaba ikimufiteho uburenganzira. Nyuma y’umukino wa nyuma w’igice cya mbere cya championnat, umutoza wa APR yatangaje ko SUGIRA atari umukinnyi akeneye kuko afite ba rutahizamu batsinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.