Abakinnyi n’abatoza ba APR FC basezeyeho Lt General Jacques Musemakweli wahoze ayiyobora.

6,842
Kwibuka30
Image

Abatoza ndetse n’abakinnyi ba APR FC basezeye Lt General Musemakweli uherutse kwitaba Imana.

Ku italiki ya 12 z’uku kwezi kwa kabiri nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Lt General Jacques MUSEMAKWELI wahoze ari umuyobozi w’ikipe y’ingabo ya APR FC Yagiye ahabona, ni inkuru yemejwe n’ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda ariko hirindwa kuvuga icyamuhitanye n’ubwo hari amakuru yakomeje kuvugwa ko yazize uburwayi busanzwe.

Kwibuka30

Nyuma y’urwo rupfu, abantu ndetse n’inzego zitandukanye z’ababanye ndetse banakorana na Lt General Jacques MUSEMAKWELI bakomeje gusura umuryango we ndetse no kumusezeraho bwa nyuma, kuri uyu munsi rero hatahiwe abatoza n’abakinnyi b’iyo kipe ya APR FC kumusezeraho bwa nyuma nk’umuntu wayoboye iyo kipe igihe kitari gito mbere y’uko asimburwa kuri uwo mwanya na Afande MUBARAKA Muganga.

Ni umuhango witabiriwe na benshi mu bakinnyi ba APR FC ndetse n’abatoza b’iyo kipe. Umwe mu bakinnyi bayobowe n’uyu nyakwigendera, yaduhamirije ko yari umuyobozi mwiza wumvaga buri mukinnyi, yagize ati:”Mu by’ukuri nta n’umwe wabura icyo avuga kuri President, yari umugabo nyamugabo, ntiyakundaga APR FC gusa, ahubwo yari inshuti y’aba sportif bose muri rusange, twabuze umuyobozi nyamuyobozi”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi Lt General Musemakweli azashyingurirwa, gusa benshi ari mubo babanye mu gisirikare ndetse no hanze yacyo bahamya ko yari umugabo mwiza uzi gushyira mu gaciro ndetse wari uzi gutega amatwi buri wese.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.