Abakozi ba BK 3 bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 500Frw bahakanye ibyaha

15,651
Kwibuka30

Ubwo baburanaga hifashishijwe ikoranabuhanga, abakozi bagera kuri batatu bahoze bakorera banki ya Kigali ishami rya Kimironko bakurikiranyweho kunyereza akayabo ka miliyoni 500 bahakanye ibyaha baregwaga byose.

Ni abantu 12 barimo abakozi ba Banki ya Kigali 3 bakurikiranyweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda yiswe “Zamuka Mugore ya BK” hanyerejwe arenga miliyoni 500Frw.

Abakozi ba BK 3 bahoze ari bamwe mu bayobozi b’ishami ry’iyi Banki Kimironko bamaze umwaka urenga bafunzwe n’Ubushinjacyaha bakurikiranyweho kunyereza Frw 516,537,666.

Aya mafranga yatanzwe mu nguzanyo muri gahunda BK ikora buri mwaka yo kumenyekanisha ibikorwa byayo. Muri 2018 BK yari yazanye gahunda bise ZAMUKA MUGORE, Ubushinjacyaha buvuga ko inguzanyo zahawe abantu batujuje ibisabwa.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho bariya bantu 12 ibyaha bibiri:

  1. Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano
  2. Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta

Babiri muri 15 baregwa n’Ubushinjacyaha bamaze kuburana bahakanye ibyaha. Ubwo baburanaga mu mpera z’iki Cyumweru, hari ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Urubanza rwabereye kuri Video Confernce mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ruburanishwa n’Abacamanza batatu  n’uUwanditsi w’urukiko, hari n’Abashinjacyaha babiri bari ku rwego rwisumbuye.

Abaregwa bose baburanye bari kuri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, ubushinjacyaha bwo bwari ku Rukiko rwa Gasabo mu cyumba cy’urukiko hari bamwe mu bahawe inguzanyo barekuwe by’agateganyo bakazaburanishwa badafunze kugira ngo bazasobanure uko BK yabahaye amafranga agera kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw) bazasobanurira urukiko uko binjijwe muri iyo gahunda ya BK yiswe ZAMUKA MUGORE banerekane uko bari kwishyura iyo nguzanyo.

Umucamanza uyoboye uru rubanza yasabye Ubushinjacyaha ko butaregera abaregwa bose icyarimwe asaba ko  bwazajya busobanura uko buri umwe yakoze icyaha kugira ngo akisobanureho ku giti cye butavuga uko icyaha cyakozwe muri rusange.

Ubushinjacyaha bwahereye kuri Nyagasaza Natasha wahoze akuriye BK ishami rya Kimironkobuvuga ko ari we wemezaga ku rwego rwa nyuma ko inguzanyo zitangwa. Bwavuze ko yemeje ko abantu bahabwa inguzanyo kandi batujuje ibisabwa.

Bwavuze ko hari abantu bahawe inguzanyo hifashishijwe ibyangombwa by’ibihimbano hari n’abandi bahawe inguzanyo batujuje ibisabwa. Ubwo hakorwagwa ubugenzuzi basanze Nyagasaza Natasha amaze gutanga inguzanyo z’asaga miliyoni 500Frw.

Umushinjacyaha ati “Ayo mafranga yose yasohotse ku mabwiriza ya Nyagasaza Natasha nk’uko bigaragara ku nyandiko yasohokeyeho muri gahunda ya ZAMUKA MUGORE.”

Umucamanza yahaye umwanya Nyagasaza Natasha ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha. Nyagasaza Natasha yahise atera utwatsi ibyavuzwe byose n’Ubushinjacyaha avuga ko nta ruhare yagize mu irigiswa ry’ayo mafaranga kuko nta bubasha yari afite bwo kumenya niba ibyangombwa umukiliya afite ari impimbano.

Avuga ko mu nshingano yari afite harimo kugenzura ko ibyangombwa umukiliya asabwa abyujuje ubundi akabisinyira.

Umunyamategeko we avuga ko uwo yunganira arengana kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora biriya byaha,  asaba Urukiko rwamurenganura rukamurekura kuko arengana, yavuze ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite usibye kuba bugenekereza.

Ati “Mu mategeko nta kugenekereza bibamo.”

Nyagasaza Natasha wamaze amasaha arenga atanu aburana yanabwiye urukiko ko Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwamushyiriye muri Dossier ye ibintu atavuze asaba urukiko ko mu gihe bazaba basuzuma ibya Dossier ye batazaha agaciro inyandikomvugo za RIB kuko ibyo bashyizemo ntabyo yigeze asinyira, avuga ko umukozi wa RIB yamusabye gusinya ku ngufu akabyanga.

Kwibuka30

Bagambiki Robert, na we wari umukozi wa BK yarisobanuye

Nyuma ya saa sita hameje undi mukozi wa BK witwa Bagambiki Robert, uyu we yari akuriye ishami rishinzwe inguzanyo muri BK ishami rya Kimironko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bagambiki Robert yirengagije inshingano yari afite akazirengaho agahimba ibyangombwa mpimbano afatanyije na Nyagasaza Natasha wari ukuriye BK ishami rya Kimironko, ndetse na Ndabaramiye Jimmy wari ukuriye umushinga wa ZAMUKA MUGORE.

Ubushinjacyaha buti aba ni bo buzuzaga Dossier y’abasaba inguzanyo ya ZAMUKA MUGORE. Bwavuze ko Bagambiki Robert yemezaga ku rwego rwa mbere ko usaba inguzanyo yujuje ibisabwa kandi azi neza ko bituzuye.

Umucamanza yahaye umwanya Bagambiki Robert ngo yiregure ibyo ubushinjacyaha buvuga, ahakana ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha avuga ko we ntahantu yari ahuriye n’ibivugwa n’Ubushinjacyaha. Bagambiki Robert yabwiye Umucamanza ko umushinga wa  ZAMUKA MUGORE wa BK yarebaga Dossier z’abasaba inguzanyo hanyuma agasaba Umunyamategeko wa BK kwakira Dossier kugera ngo arebe niba yujuje ibisabwa.

Robert Bagambiki ati “Kandi izo Dossier zabaga ziri kumwe n’indangamuntu z’abasaba, hanyuma Dossier ikajyanwa ku Muyobozi Mukuru wari ushinzwe umushinga, na we agakora ubugenzuzi bwe kugira ngo arebe niba koko Dossier yujuje ibisabwa byose Bagambiki Robert yabwiye urukiko ko yari amaze muri BK imyaka 9, kandi ko yageze muri BK ari umukozi muto, akagenda zamuka mu myanya itandukanye kubera imyitwarire myiza yakunze kugaragaza mu bihe bitandukanye.”

Bagambiki Robert yabwiye Urukiko ati “Hazagire uza kunshinja hano ko hari amafranga namwatse kugira ngo ahabwe inguzanyo. Ntabwo byari gushoboka kuko ntahantu nari mpuriye n’izo nguzanyo zatangwaga.”

Uyu mugabo yasabye urukiko ko mu gufata umwanzuro ruzashishoza akazahabwa ubutabera kuko arengana.

Nyuma yo kumva kwiregura kwa Bagambiki, Umucamanza yasubitse ibiranisha, byari bimaze kuba saa kumi n’imwe z’umugoroba avuga ko urubanza ruzakomeza ku wa 12 Ugushyingo saa mbiri za mu gitondo.

Uru rubanza rurimo abanyamategeko ba BK baregera indishyi ntabwo barahabwa umwanya kuko abaregwa barakiregura bagera ku 10.

Imiterere y’icyaha

Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali (BK) yatangije inguzanyo yise “Zamuka Mugore” mu mashami yayo ya Muhanga, Kimironko, Nyamata, Karenge, no kuri BK yo mu isoko rya Nyarugenge.

Abari n’abategarugori bari mu bucuruzi buciriritse bakaba barahabwaga inguzanyo y’amafaranga agera kuri miliyoni 5Frw, aya bayahabwaga nta ngwate batanze, kandi ntabwo byari ngombwa ko baba ari abakiliya ba BK.

Iyi nguzanyo iwayihabwaga yagombaga kuyishyura mu myaka 2, agatanga inyungu ya 18%.

Kugira ngo inguzanyo itangwe, umukozi ushinze inguzanyo n’ukuriye ishami rya BK mu Turere twavuzwe haruguru basuraga uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba asanzwe ari umucuruzi.

Inguzanyo zose zatanzwe muri ayo mashami ya BK zigera kuri miriyari 1,8Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko ariya mafaranga yatanzwe mu buryo bufifitse, bitumaba abayatanze bakurikiranwa. Bafashwe muri Nzeri 2019, bavuga ko hari inzira z’amategeko zishwe mu ifungwa ryabo.

Abantu 12 Ubushinjacyaha bukurikiranyeho aya mafranga yatanzwe muri BK ishami rya Kimironko ni:

  1. Ndabaramiye Jimmy
  2. Nyagasaza Natasha
  3. Bagambiki Robert
  4. Murinda Elie
  5. Sandari Vestine
  6. Mukamusoni Emirita
  7. Kanangire Carine
  8. Uzamushaka Mediatrice
  9. Uwineza Chantal
  10. Nshimiyimana Robert
  11. Mukabagwiza Sorange
  12. Umurerwa Claudine

(Inkuru ya umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.