Abanya Israel biraye mu mihanda basaba ko ministre w’intebe yegura.

8,262
Kwibuka30

Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bakomeje kwirara mu mihanda y’Umurwa Mukuru Tel Aviv basaba Minisitiri w’Intebe wabo, Benjamin Netanyahu, kwegura kubera ko batumva uburyo ashobora gukomeza kuyobora igihugu kandi akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa.

Muri iyi myigaragarambyo imaze iminsi iba, aho iheruka yabaye ku wa 10 Ukwakira, abayitabira bashinja Netanyahu kujenjeka mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Kamwe mu duce twabereyemo imyigaragambyo ikomeye ni akazwi nka Habima Square aho abahahuriye bari bafite amafoto ya Netanyahu, aherekejwe n’amagambo atandukanye yerekana ko batamushaka.

Amwe muri aya magambo yagiraga ati “Netanyahu, uri kwangiza ahazaza hanjye” andi akagira ati “ Netanyahu genda”.

Uretse mu Murwa Mukuru iyi myigaragambyo kandi yabere mu Mujyi wa Yeruzalemu ari naho uyu Minisitiri Netanyahu asanzwe atuye.

Kwibuka30

Si ubwa mbere abaturage bigaragambya basaba ko Nenyatahu ava ku kuba Minisitiri w’Intebe gusa kuri iyi nshuro ntibabonye uko bigaragambiriza imbere y’urugo rwe nk’uko basanzwe babigenza.

Nyuma y’igihe aregwa ibyaha bitandukanye, muri Gicurasi nibwo Netanyahu yitabye Urukiko rwo mu Karere ka Yeruzalemu, aho yisobanuye ku byaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo, gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite na ruswa muri dosiye eshatu zitandukanye.

Netanyahu ashinjwa kuba yarahawe n’abaherwe ibintu by’agaciro nk’imitako, inzoga zihenze n’itabi ryizwi nka ‘cigares’ bifite agaciro k’ama-euro 180 000, na we akabemerera kuzaborohereza mu bikorwa byabo bibyara inyungu cyangwa bo ubwabo.

Ashinjwa kandi kugirana umubano udasanzwe n’ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri Israël, Yedioth Ahronoth, kugira ngo kijye kimuvuga neza, byiyongera ku kuba yaremereye ubufasha bwa guverinoma umuyobozi wa Sosiyete y’Itumanaho ‘Bezeq’ kugira ngo ikinyamakuru gikomeye cy’iyo sosiyete cyitwa ‘Walla’ na cyo kijye cyandika kuri Netanyahu neza.

Ibyaha Netanyahu ashinjwa biramutse bimuhamye ashobora gufungwa imyaka 10 ihanishwa uwahamwe n’icyaha cya ruswa n’itatu ihanishwa uwahamwe n’icya magendu no kwica amasezerano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.