David BAYINGANA arasanga Rayon Idafite uburyo bw’imiyoborere ihamye.

17,268
Kwibuka30

Bwana BAYINGANA DAVID arasanga ikipe ya Rayon Sport ibura ubuyobozi buhamye kugira ngo itere imbere

Umunyamakuru n’umusesenguzi mu bijyanye na Ruhago uzwi cyane hano mu Rwanda, Bwana BAYINGANA DAVID yahaye umwanya abahurira nawe ku rubuga rwa Ruhagoyacu fans group ko bagira icyo bamubaza ku bijyanye na sport, abajijwe impamvu we ku giti cye nk’umusesenguzi abona ikipe nka Rayon Sport idatera imbere ku ruhando mpuzamahanga kandi ari ikipe ifite abafana n’abakunzi benshi mu Rwanda.

Kwibuka30

Bwana David yavuze ko kubwe nka David, asanga ikipe ya Rayon Sport ibura uburyo bw’imiyoborere ihamye, ku buryo biyibera inzitizi ku ruhando mpuzamahanga. Yagize ati, ikipe ya Rayon Sport irabura uburyo bw’imiyoborere buhamye kuryo buri muyobozi uje azana ibye n’umurongo we. Mu magambo ye yagize ati:”Rayon Sport irabura a longterm management bituma uje wese kuyiyobora aba ashaka kuyiha umurongo we, Rayon Sport yari ikwiye gushyiraho umurongo ku buryo uje kuyiyobora awukurikiza agashyiraho ubumenyi bwe gusa, ariko ataje guhimba ibye”

Ikipe ya Rayon Sport niyo kipe ifite abakunzi benshu mu Rwanda ku buryi budasubirwaho, ariko ikaba ikipe ivugwamo kenshi ibibazo bitandukanye. Kuri ubu ikipe ya Rayon Sport iyoborwa na Bwana Sadate MUNYAKAZI

Leave A Reply

Your email address will not be published.