“Abarwayi ba #covid-19 bameze neza, nta n’umwe urajya mu cyumba k’indembe…” Ministre w’Ubuzima

9,669

Ministre w’ubuzima NGAMIJE Daniel yavuze ko Abarwayi ba #Covid-19 bameze neza ko n’indembe irimo.

Mu ijoro ryo kurI uyu wa kane Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr NGAMIJE Daniel yahaye ikiganiro Radiyo y’igihugu ku mibereho y’abantu 41 barwaye #covid-19 bamaze iminsi barwariye banasuzumirwa mu kigo nderabuzima cya Kanyinya.

Dr NGAMIJE Daniel ministri w’ubuzima yavuze ko mu barwayi bose uko ari 41 bose bamerewe neza kandi ko kugeza ubu nta n’umwe urashyirwa mu byumba by’indembe. Ministre Dr NGAMIJE DANIEL yongeye amara impungenge abantu ku mibereho y’abo barwayi bari mu kato, avuga ko bafashwe neza cyane. Mu magambi ye yagize ati:”abarwayi bose ubu bameze neza, imibereho yabo nI myiza, buri wese ari mu cyumba cye kirimo TV, ubwiherero bwe bwite,…, agenerwa amafunguro meza kandi ateguye neza, bahabwa amafunguro gatatu ku munsi, mu gutondo, ku manywa na ninjoro”

Yakomeje avuga ko impamvu bahita mu kato ari uko umurwayi ataba yemerewe kujya hanze ngo abe yakwirakwiza ubwandu mu bandi, yavuze kandi ko bafite ama terefoni ku buryo bashobora kuganira n’imiryango yabo. Ministre yakomeje kwibutsa Abanyarwanda kubahiriza no gukurikiza amabwiriza yose ajyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo cya Coronavurus.

Yongeye asaba Abanyarwanda kudakuka umutima buri gihe iyo ministeri itangaje imibare y’abarwayi ba Covid-19 kubera ko iyo mibare igomba gutangazwa uko biri kose mu gihe hakiri abantu bari gukirikiranirwa mu kato, muri abo nibo habonekamo abanduye.

Dr NGAMIJE Daniel ministre w’ubuzima yahumurije Abanyarwanda

Dr NGAMIJE Daniel yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba hari bamwe bashobora gusezererwa kubera ko batari kugaragaza ibimenyetso bya coronavirus, yongeye avuga ko Minusteri iri bwongere gutangaza indi mibare mishya y’abarwayi ba coronavirus ku mugoroba wa none.

Leave A Reply

Your email address will not be published.