Abasilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi w’igitambo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19

10,249
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi yose mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (Eidil-Ad’ha). Ni umunsi mukuru wizihijwe mu buryo budasanzwe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Amasengesho ku Bayisilamu benshi bayakoreye mu ngo zabo, ariko hari n’abandi bakeya bayakoreye ku misigiti yemerewe gufungura, nyuma yo kugaragaza ko yashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Umunsi mukuru wa Eidil-Ad’ha wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Umunsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, kimara iminsi 29 cyangwa 30.

Kwibuka30

Ku munsi mukuru w’igitambo, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye kugira ngo na bo babone ifunguro.

Muri iki gihe, Abayisilamu babifitemo ubushake, basabwe gutanga igitambo cyabo ariko birinda ibikorwa byo gusabana kuko byabangamira ingamba zashyizweho na Guverinoma mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mufti w’u Rwanda niwe wayoboye isengesho

Leave A Reply

Your email address will not be published.