Abasirikare 5 ba RDF bakekwaho guhohotera abaturage batangiye kuburanishwa

9,000

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye kuburanisha abasirikare batanu bakekwaho guhohotera abaturage. (Photo Igihe.com)

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye rwatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Gicurasi kuburanisha mu mizi urubanza rw’abasirikare batanu ba RDF bakurikinyweho icyaha cyo guhohotera abaturage bo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera mu gace bakunze kwita Bannyahe. Aba basirikare batanu bivugwa ko bitwikiraga ijoro bakajya guhohotera abaturage bakabambura utwabo ndetse bakanabakubita.

Bamwe mu baturage bavuze ko abo basirikare basabanyaga abagore ku gahato, abandi bagabo nabo bakavuga ko babambuye za terefoni, nyuma yo kumva ayo makuru, ubuvugizi bwa RDF bwavuze ko bugiye gukurikirana ayo makuru ndetse bwizeza abo baturage ko umusirikare wese uzahamwa n’ibyo byaha azahanwa by’intangarugero.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yagiranye inama n’abasirikare bakuru abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda ibikorwa byose byo kubangamira rubanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.