Abasirikare ba Uganda baregwa guha amakuru u Rwanda bashobora kuzahanishwa ‘urupfu’

6,734
Kwibuka30

Itsinda ry’abasirikare n’abapolisi barindwi (7) bo muri Uganda bakurikiranyweho guha amakuru y’ibanga inzego z’ubutasi z’u Rwanda, batangiye kuburana mu gihe itegeko ry’igisirikare cya Uganda giteganya igihano gikomeye kirimo n’urupfu.

New Vision dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba basirikare n’abapolisi barimo Second Lieutenant (2Lt) Phillip Neville Ankunda w’imyaka 30 y’amavuko akaba umupilote mu itsinda ryihariye ry’igizirikare cya Uganda, bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama.

New Vision ivuga ko itegeko ry’igisirikare cya Uganda (UDF) ryo muri 2005 rivuga ko igihano gikomeye cyo gihanishwa umuntu wamennye ibanga ryacyo, ahanishwa igihano cy’urupfu.

Aba bo mu nzego z’umutekano za Uganda baregwa gutanga amakuru y’ibanga bayaha inzego z’ubutasi bw’u Rwanda, barimo kandi 2Lt Alex Kasamula w’imyaka 31 wo muri UPDF.

Barimo kandi Assistant Superintendent of Police (ASP), Benon Akandwanaho w’imyaka 31, akaba asanzwe akora ku kicaro gikuru cya Police i Kiira, hakabamo ASP Frank Sabiiti w’imyaka 34, ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Police ya Uganda ku biro by’umupaka wa Mutukula.

Kwibuka30

Barimo kandi abasirikare bato Private (Pte) Samuel Nathan Ndwaine w’imyaka 27, Moses Asiimwe Makobore w’imyaka 25 na Godfrey Mugabi w’imyaka 27. Aba bose bakaba bari abanyeshuri mu bijyanye n’indege.

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare Lt. Gen Andrew Gutti ejo yabasomeye ibyaha byose baregwa.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Maj Raphael Mugisha, Maj Samuel Masereje na Capt Ambrose Baguma bwavuze ko iperereza rigikomeje, busaba urukiko gusubika urubanza kugira ngo bukomeze iperereza.

Maj Silas Kamanda Mutungi uyoboye uruhande rw’abunganira abaregwa ntacyo bigeze bavuga kuri iki kifuzo cy’Ubushinjacyaha.

Perezida w’Urukiko Gutti we yahise avuga ko niba uruhande rw’abunganira abaregwa rudatanze inzitizi, abaregwa bakomeza kuba bafungiye ku biro bya Military Police kugeza tariki ya 31 Kanama 2020 ubwo bazagaruka kuburana uru rubanza rwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.