Afrika yepfo yahagaritse gutera urukingo rwa “AstraZeneca” kubera ubwoko bushya bwa Covid

6,031
Kwibuka30
Image result for Covid vaccination in South Africa

Africa yepfo yahagaritse by’agateganyo gahunda yo gutanga urukingo rwa Oxford-AstraZeneca nyuma y’uko inyigo y’uko rukora ku bwoko bushya bw’iyi virus itanze ibisubizo “bica intege”.

Abahanga muri siyansi bavuga ko ubwoko bushya bwa Covid babusanga muri 90% y’abantu bashya bandura Covid-19 muri icyo gihugu.

Ubushakashatsi, bwakozwe ku bantu 2,000, bwagaragaje kurinda “byo ku rwego rwo hasi cyane” abashobora kwandura ubu bwoko bwa Covid-19.

Africa y’Epfo yamaze kwakira doze miliyoni imwe z’urukingo rwa AstraZeneca ndetse byari biteganyijwe ko rutangira gutangwa mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu Zweli Mkhize ejo ku cyumweru yabwiye abanyamakuru ko leta igiye gutegereza ibyo abahanga bazageraho mbere yo gutera abantu uru rukingo.

Ubushakashatsi kuri rwo bwakozwe na kaminuza ya Witwatersrand y’i Johannesburg ntabwo buranononsorwa bya nyuma.

Kwibuka30

Hagati aho, minisitiri Zweli yavuze ko mu byumweru biri imbere bazatanga urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson n’urwa Pfizer

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Prof Shabir Madhi wayoboye ubu bushakashatsi yagize ati: “Urukingo rwa AstraZaneca ntabwo rukora ku burwayi bworoheje n’ubugereranyije”.

Yavuze ko ubushakashatsi bwabo butarareba niba uru rukingo rukora ku burwayi bukomeye, kuko rwasuzumwe ku bantu b’ikigereranyo cy’imyaka 31 bari mu cyiciro cy’abadakomererwa n’ibimenyetso by’iyi virus.

Prof Sarah Gilbert, umwe mu bayoboye abakoze uru rukingo muri Oxford, yavuze ko bizeye cyane ko muri uyu mwaka bazabona ubwoko bushya bwarwo bwo guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Covid bwo muri Africa y’Epfo.

Aba bahanga bavuga ko mu gihe cy’ibyumweru cyangwa amezi, uru rukingo rushobora guhindurwa kugira ngo rushobore amoko mashya y’iyi virus.

Ibisubizo by’ibanze by’urukingo rwa Moderna byerekana ko rukingira ubu bwoko bushya bwo muri Africa y’Epfo.

Ibisubizo by’ibanze by’urukingo rwa Pfizer-BioNTech byerekana ko rwo rukingira ubwoko bw’iyi virus bwo muri Africa y’Epfo, n’ubwoko bwayo bwabonetse mu Bwongereza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.