Agahinda ka Christiano Ronaldo ko gukina adafite abafana muri stade ba muririmbira!

8,455
Kwibuka30

Kizigenza Cristiano Ronaldo uherutse gukora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku mugabane w’I burayi utsindiye ikipe y’igihugu ibitego birenga 100,yatangaje ko abangamiwe cyane no gukina ku bibuga nta bafana kuko ngo iyo bahari bamuririmba bimwongerera imbaraga ibitego bikisuka.

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu...

Muri iki gihe amakipe menshi ku isi ategetswe gukina nta bafana kubera icyorezo cya Covid-19,Cristiano Ronaldo ari mu gahinda kubera iki cyemezo kimukoma mu nkokora kuko ngo biramufasha cyane kwitwara neza iyo stade yuzuye abafana.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri,nibwo Christiano Ronaldo yujuje ibitego 101 muri Portugal nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 iki gihugu cyatsinze Sweden muri UEFA Nations League iri kuba ku nshuro ya 2.

Nyuma y’uyu mukino,Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko gukinira muri stade zambaye ubusa bimeze nko kujya mu busitani butarimo indabyo.

Ati Ntabwo nakwicuza ariko nkunda kumva abafana bari kumpamagara ndetse bari kunsifura iyo ndi mu kibuga kuko bituma ngira imbaraga kurushaho.

Ubuzima ariko nibwo bwa mbere,niba OMS ivuga ko nta bundi buryo nta kindi narenzaho.Ikintu cy’ingenzi n’ikiremwamuntu.”

Kwibuka30

Christiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa Kabiri ku isi utsindiye igihugu cye ibitego birenga 100 ndetse ku mugabane w’I Burayi niwe wa mbere wabashije kubigeraho.

Portugal ikomeje kwerekana ko iri mu nzira nziza yo kwisubiza igikombe cya UEFA Nations League nkuko yabigenje umwaka ushize ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Ubuholandi igitego 1-0 cya Goncalo Guedes.

Muri ½ cy’irushanwa ry’umwaka ushize,Christiano Ronaldo yatsindiye Portugal ibitego 3 wenyine ubwo batsindaga Ubusuwisi ibitego 3-1.

Christiano Ronaldo yatsindiye Portugal igitego cya mbere ubwo yari afite imyaka 19 muri Euro 2004.

Ronaldo yakoze uduhigo twinshi muri Portugal kuko yakuye ku mwanya wa mbere Eusebio na Pauleta ku gutsindira ibitego byinshi Portugal ndetse abakuba kabiri.

Nubwo muri 2004 batsinzwe n’Ubugereki ku mukino wa nyuma wa Euro 2004,Christiano Ronaldo yanze kuva muri Portugal nta gikombe ayihaye,ayifasha kwegukana Euro 2016 na UEFA Nations League muri 2019.

Ku giti cye,Ronaldo yatsinze ibitego bisaga 700 mu gihe amaze mu mupira w’amaguru no mu makipe yose yakiniye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus. Ku giti cye amaze gutwara Ballon d’Or 5.

Leave A Reply

Your email address will not be published.