Agasuzuguro gatumye umutoza wa MUSANZE FC yirukanwa

8,074
Kwibuka30
Musanze FC yirukanye umutoza mukuru imuziza agasuzuguro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwaraye butangaje ko bwatandukanye n’uwari umutoza wayo kubera agasuzuguro.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwaraye butandukanye n’uwari umutoza wayo Bwana Abdelrahman Ibrahim Adel, uno mugabo yari yageze muri iyo Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza umwaka wa 2019, ubwo buyobozi bwatangaje ko bumaze kumusimbuza Umutoza w’Umurundi witwa Niyongabo Amars wari umaze kwirukanwa azira umusaruro mubi.

Bivugwa ko Ahmed Adel utarakiriye neza uyu mwanzuro yavuze amagambo atarimo ikinyabupfura, kuko ngo yasuzuguye ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’ikipe muri rusange.

Kwibuka30

Inama ya Komite Nyobozi ya Musanze FC yabaye kuri uyu wa Kane, yanzuye ko iyi kipe itandukana na Ahmed Adel, akishyurwa umushahara w’ukwezi kwa Mata ndetse agahabwa n’uw’ukwa Gicurasi nk’imperekeza. Ahmed Adel yahembwaga 1000$ na Musanze FC.

Mu mikino 12 yatojemo Musanze FC, Ahmed Adel yayihesheje amanota 18 ndetse Shampiyona yahagaze iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu mikino 24.

Musanze FC yiyemeje ko itazongera kurenza miliyoni 1 Frw ihemba umutoza mu gihe kandi nta mukinnyi urengeje miliyoni 3 Frw izongera kugura.

Haravugwa amazina y’abatoza batandukanye bashobora gusimbura Ahmed Adel muri Musanze FC, barimo  Mbarushimana Abdu utoza AS Muhanga; Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports; Seninga Innocent na Bisengimana Justin.

(Inkuru ya Inyarwanda.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.