Amajyepfo:Bafashwe basengera ahobise mu butayu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

11,808

Hirya no hino mu gihugu usanga hunvikana inkuru z’abantu bajya gusenga nyamara ukumva ngo bahise mu butayu mugihe Imana ibera hose icyarimwe, ibi bikomeje kwibazwaho na benshi impamvu abantu barenga ku mabwiriza yo kurengera ubuzima bwabo birinda Covid-19 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, mu gishanga kiri hagati y’Akarere ka Gisagara na Huye, hafatiwe abantu 77 basenga ahazwi nko mu Butayu bwa Nyirancura, batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Hariya mu Butayu bajya bagasengera ni mu mazi kuko ni mugishanga.

Abafashwe ni Abakirisitu biganjemo abaturuka mu Itorerero rya ADEPR   bo mu Karere ka Huye na Gisagara.

Bavuga ko gusengera aha bahahurira ntawabivuganye n’undi, ngo ubusanzwe bari basanzwe bahasengera mbere ya Coronavirus kandi ngo ni ahantu basanzwe babonera ibisubizo by’ibibazo byabo bityo ngo bari bizeye ko baje gusengera ikibazo cya Coronavirus igakira mu gihugu.

Abafatiwe muri ubu Butayu buri mumazi! biganjemo urubyiruko, bavuga ko basengeraga ibyifuzo bafite.

Bemeza ko nyuma yo gufatirwa aha, babonye isomo bagiye kwigisha bagenzi babo babafasha kwirinda kutarenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta agamije kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bweya mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, Mushimiyimana Berithe, avuga ko bakimara kumva ko hari abaturage bari gusengera muri ubu Butayu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ngo bahise bafatanya n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano bajya kubafata mu rwego rwo kubaganiriza no kubagira inama.

Mushimiyimana ati Aha hantu ubusanzwe Coronavirus itaratera, abantu benshi bajyaga baza kuhasengera, nyuma icyorezo kimaze kuza mu gihugu, twarahahagaritse, ntabwo bari bakijya kuhasengera.”

Mu bihano bishobora gucibwa aba bantu, birimo gucibwa amande ya Frw 5000, ubundi bagirwe inama z’uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe.

Bumwe mu butumwa bahawe, harimo ko bakwiye kumva ko Imana itaba mu Butayu gusa, ahubwo ko bakwiye gusengera mu ngo zabo kandi Imana ikabumva.

Bariya bafashwe 76 ni abo mu Itorero rya ADEPR, umwe ni uwo mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Abafashwe 30 ni abo mu Karere ka Huye, 47 ni abo mu Karere ka Gisagara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.