Amashirakinyoma ku irengero rya Marie Michelle UMUHOZA wari umuvugizi wa RIB bivugwa ko yahungiye muri Canada

24,555
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwakuyeho urujijo ku irengero rya Marie Michelle UMUHOZA wari umuvugizi w’urwo rwego umaze iminsi atagaragara.

Hashize iminsi zimwe mu mbuga nkoranyambanga ndetse no mu binyamakuru byandikirwa hanze y’u Rwanda na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda bavuga ko umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Madame Marie Michelle UMUHOZA yaba yarahunze, ngo agahungira mu gihugu cya Canada, mu gihe abandi bavuga ko yaba yarahunze n’umuryango we bagahungira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Hari n’abakabya bakagera kure

Muri abo bose bakomeza kuvuga ibyo, hari abarengera bakavuga n’impamvu ngo zatumye ahunga igihugu, kimwe muri ibyo binyamakuru kiragira giti: Marie Michelle yanze gukoreshwa nk’irobo, ahitamo guhunga urwamubyaye…”

Ndetse hagiye hagaragara zimwe muri za commentaires zitandukanye ku irengero rya Marie Michelle UMUHOZA umaze igihe atagaragara avugira urwego rwa RIB.

Kwibuka30

Amashirakinyoma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kanama 2020, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuganye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Igihe maze akuraho urujijo ku bimaze iminsi byibazwaho na benshi. Yagize ati:“….Marie Michelle Umuhoza aracyari umukozi wacu, ni umukozi wacu wagiye kwivuza, kandi yagiye mu buro bwubahirije amategeko…”

Dr MURANGIRA B. Thierry yakomeje agira ati:”Yagiye kwivuza, yari arwaye kandi yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu turavugana kuko ni umuntu wacu, tuba tugomba kuvugana ngo twumve uko ameze. Yanatubwiye ko amaze koroherwa.” Ariko Dr MURANGIRA yirinze kuvuga uburwayi Marie Michelle arwaye bwatumye ajya kwivuriza hanze y’igihugu cy’u Rwanda.

Umuhoza yagizwe umuvugizi mushya wa RIB - Flash Radio TV

Modeste wasimbuwe ku buvugizi bw’urwego na UMUHOZA Marie Michelle

Mu mwaka wa 2019 mu Kwezi kwa Ukwakira nibwo UMUHOZA Marie Michelle yagizwe umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda asimbura MBABAZI Modeste wari waratangiranye n’urwo rwego ubwo bavanwaga mu ishami rya CID muri Polisi y’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.