Amateka ya Rukara rwa Bishingwe, umurashi wishe umuzungu Rugigana

18,167
Dore amateka ya Rukara rwa Bishingwe, umurashi wishe umuzungu Rugigana

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

Uyu mugabo yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda rya Padiri Alegisi Kagame. Rukara afite benshi bamukomokaho mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’Amajyaruguru, aho bakunze kwita mu Gahunga k’Abarashi.

Ndagijimana Yuvenari ; umwe mu buzukuru be, avuga ko ibyo azi kuri sekuru Rukara abikesha uruhererekane mvugo ni ukuvuga ko yabyumvanye se. Uyu mugabo avuga ko inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Abacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi ngo byaba byaratewe n’uko ngo uyu musekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

Karashi ngo yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole nkuko Ndagijimana abivuga. Ndagijimana akomeza avuga ko benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe wari umutware w’abakemba, uruyenzi, abemeranzigwe n’urukandagira, iyi yose ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili ingabo. Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Umwanditsi Dufays, yanditse ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

Rukara ngo yagiraga ihinyu cyane.

Mu buzima bwe, Rukara rwa Bishingwe ngo yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.
Umunsi umwe ngo Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Kavumbi yaruca.

Uretse ibi, Ndagijimana umwe mu buzukuru be avuga ko yumvaga Se avuga ko Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu mu gihe abatuye aka gace k’Umurera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi.
Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu.

Uyu mugabo avuga ko Rukara ari we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe. Gusa uyu mugabo avuga ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya. Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « yambu » kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse. Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa, Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 Mata 1912.

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basirikare ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

Mbere y’uko Rukara anyongwa ngo yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’abarashi ndetse n’ abari batuye Umurera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye nk’uko umwuzukuru we Ndagijimana abivuga.

Uyu avuga ko bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga. Uretse n’ibyo, uyu mugabo avuga ko mu mashuri bamwe mu batuye kano gace bahejwe n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe. Ati :” twabayeho nabi nta munyeshuri wa hano wigeze azamuka mu mashuri . Tubonye abanyeshuri batsinda vuba”.

Icyakora Ndagijimana avuga ko ubu umuryango w’abacyaba b’abarashi wagutse ku buryo ngo ubasanga henshi mu gihugu cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi. Avuga kandi ko benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari idateze kwibagirana mu mateka y’abarashi.

(Ibisigo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.