Amavubi y’u Rwanda anganyije n’Imisambi ya Uganda,Fitina Omborenga aba umukinnyi mwiza w’umukino

9,210

Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.

Image
Abakinnyi babanje mu kibuga kumpande zombi.

Ku munota wa Gatandatu, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere ku mupira watewe na Jacques Tuyisenge, ariko Charles Lukwago wa KCCA awukuramo neza.

Ku munota wa 12, Milton Kalisa wa Uganda yaje kuvunika nyuma yo kugongana na Manzi Thierry, ahita asimburwa na rutahizamu wa KCCA Brian Aheebwa.

Ku munota wa 30, Muhadjili Hakizimana yacenze abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Fitina Ombolenga niwe wabaye umukinnyi mwiza mu mukino.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.