Ambassaderi W’Ubushinwa muri Israel bamusanze mu nzu yapfuye

8,520
Kwibuka30

Ambassaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu gihugu cya Israel bamusanze munzu yapfuye

Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Israel byazindutse byandika ku rupfu rwa Bwana DU WEI W’imyaka 57 gusa y’amavuko yari asanzwe ahagarariye igihugu cy’Ubushinwa muri icyo gihugu, kugeza ntuharamenyekana icyaba cyamwishe, gusa abaganga bavuze ko ari urupfu rusanzwe kuko bamusanze mu cyumba k’inzu ariho yapfiriye. Kugeza ubu Leta ya China ntacyo irabivugaho.

Kwibuka30

Bwana DU WEI yageze muri icyo gihugu mu kwezi kwa kabiri uno mwaka avuye mu gihugu cya Ukraine aho na none yari ahagarariye igihugu cye cya China. DU WEI ntiyabanaga n’umuryango we kuko bari babuze uko bamusanga muri Israel kubera icyorezo cya cororonavirus.

Mu cyumweru gishize yari yumvikanye mu bitangazamakuru byo muri Israel nka The Jerusalem anenga ijambo rya ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavugaga ko Ubushinwa aribwo bwazanye covid-19 mu isi.

Polisi yo mu gihugu cya Israel yatangaje ko igiye gutangiza amaperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yateye urwo rupfu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.