Amwe mu makipe ntiyanyuzwe n’imyanzuro yaraye ifashwe na FERWAFA

9,717
Rwanda FA (@FERWAFA) | Twitter

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rifashe umwanzuro wo gusoza championnat igaha igikombe APR FC amwe mu makipe arasanga yarenganijwe.

Nyuma y’aho abantu benshi bari bategereje umwanzuro ku maherezo ya Championnat y’umupira w’amaguru, ku mugoroba w’ijoro ryahise nibwo FERWAFA yateranye maze ishyira imyanzuro hanze ivuga ko championnat yahagaritswe maze ikipe ya APR FC ihabwa igikombe kuko ariyo yari ku mwanya wa mbere ku kinyuranyo cy’amanota atandatu y’ikipe yari iyikurikiye ya Rayon Sport. Iyo myanzuro yavuze ko na none amakipe abiri ya nyuma azahita amanuka mu gihe mu kiciro cya kabiri amakipe ari mu myanya ya mbere azakina imikino ya kamarampaka kugira ngo habonekemo ebyiri zizazamuka. Mu makipe atanyuzwe n’iyo myanzuro harimo ikipe ya Heroes FC na Gcumbi FC zari mu myanya ibiri ya nyuma kuko zo zizahita zimanurwa.

Gicumbi ihagamye APR FC, bikomeza umukino wa Rayon Sports na ...

Ikipe ya GICUMBI FC irasanga yabangamiwe cyane n’imyanzuro ya FERWAFA

Umuvugizi w’ikipe ya GICUMBI FC yavuze ko ikipe ye yabangamiwe cyane kuko bari bafite ikizere ko amanota yabatandukanyaga na Espoir bayakuramo, ku bw’ibyo bakavuga ko biteguye kujuririra ino myanzuro. Kanamugire Fidele, Perezida w’ikipe ya Heroes nawe yavuze ko atishimiye uyu mwanzuro, kuko abona ko mu mikino isigaye bari bafite amahirwe yo kwitwara neza bityo bakaba bari bagifite amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Bwana KANAMUGIRE Fidele prezida w’ikipe ya Heroes yagize ati:”Si umwanzuro ushimishije, kuko ntituzi impamvu bawufashe n’icyo bashingiyeho, basabye ibitekerezo abanyamuryango, abanyamuryango 15 muri 16 bari basabye ko APR ihabwa igikombe ariko ntihagire ikipe imanuka, ntihakurikijwe ibyo abanyamuryango batoye”

Yakomeje agira ati:”Espoir turanganya amanota kandi bari bagifite imikino bashoboraga gutsindwa ibitego runaka tukaba twabacaho, kuki umunsi wa 24 ukurwaho kandi warabaye mu buryo bwemewe n’amategeko? Twe twari twarawubonyeho amanota, umukino washowemo amafaranga kuki bawukuraho?”

Amakuru aravuga ko kugeza ubu ikipe ya Gicumbi yamaze kohereza ubujurire bwayo muri Ferwafa, ubu ikaba itegereje ko izasubizwa, aho ivugwa ko by’umwihariko ko akanama k’ubujurire gakora neza kandi kigenga

Heroes Football Club
Leave A Reply

Your email address will not be published.