APR FC itsinze BUGESERA FC ikomeza kwanikira andi makipe

9,087

Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya BUGESERA FC ikomeza kuyobora izindi kipe ku mwanya w’agateganyo.

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru RPL yakomeje ku Ku munsi wayo wa 17. Hari hateganijwe imikino itatu kuri karendari. Ikipe ya APR FC yagombaga kwakira ikipe ya BUGESERA FC ku kibuga cy’i Nyamirambo cyitwa Stade de Kigali. Umukino watangiye ubona ikipe ya APR iri hejuru ku buryo byasabye iminota 14 gusa ngo ikipe ya APR FC ifungure amazamu binyuze kuri rutahizamu wayo Danny USENGIMANA, igitego kitemewe n’abakinnyi b’ikipe ya Bugesera yavugaga ko habayeho kurarira ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko ahubwo habaye uburangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Bugesera FC.

Danny USENGIMANA yishimira igitego yari amaze gutsinda.

Umukino wakomeje, BUGESERA FC yatozwaga na MASOUDI ikanyuzamo igasatira izamu rya APR FC ariko bikanga, ba rutahizamu ba APR nabo bagerageje ariko bikanga, hari nk’umupira Mangwende wa APR yananiwe gushyiramo asigaranye n’izamu wenyine. Habura iminota itanu gusa ngo igice cya mbere kirangire, ni ukuvuga kuo munota wa 40, Danny USENGIMANA yongeye guca muu rihumye ba myugariro ba BUGESERA FC anyabikamo ikindi gitego nacyo kitavuzweho rumwe kuko abakinnyi ba Bugesera FC bavuze ko na none habayeho kurarira ariko birangira cyemewe.

Abakinnyi ba APR bishimira igitego cya Danny.

Igice cya mbere cyarangiye APR ikiri imbere ibitego bibiri, mu gice cya kabiri ikipe ya BUGESERA yaharukanye imbaraga zidasanzwe mu guhiga igitego, maze ku munota wa 55 ishyiramo igitego cya mbere kinjijwe na Chabalala Shaban, umwe mu bakinnyi ukunze gutsindira ino kipe ya Bugesera FC. Amakipe yombi yakomeje gukina asatira ariko bikagaragara ko noneho BUGESERA iri gukina yataka cyane ishaka kwishyura mu gihe APR yakinaga yugarira ngo itishyurwa.

Djabel ari kugundagurana adashaka ko bamujyana umupira.

Tchabalala nubwo bavuga ko ashaje ariko akomeje kugaragaza ko ashoboye, niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Bugesera yabonye.

Massoud Juma yabwiraga abakinnyi be ngo bashyire ballon hasi bitonde bareke igihunga.

Ikipe ya BUGESERA yakoze impinduka nyinshi mu gice cy’ubusatirizi ngo ikunde irebe ko yakwishyura igacyura inota ariko biranga umupira urinda urangira ari ibitego 2 bya APR kuri 1 cya BUGESERA FC. Ku bindi bibuga, ikipe ya MUKURA VS&L yatsindaga ibitego 3 ikipe ya Sun Rise, HEROES itsindira Etincelles iwayo igitego 1 ku busa.

Ku munsi wa 17 wa shampiyona, ikipe ya APR iracyari ku ruhembe rw’imbere n’amanota 41 ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 35, POLICE FC Ku manota yayo 34 ikaza ku mwanya wa gatatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.