AS KIGALI yamenye ikipe bazahura muri 1/16 mu mikino ya CAF confederation

8,868
Kwibuka30

Ikipe ya AS Kigali izahura n’ikipe y’Abarabu CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tuniziya. (Photo:Igihe.rw)

Iyi tombola yabereye ku Cyicaro cya CAF mu Misiri, yahuje amakipe 16 yakomeje mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation n’andi 16 yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

AS Kigali isanzwe muri CAF Confederation Cup, aho yasezereye KCCA yo muri Uganda, yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia, yo yakuwemo na MC Alger ku bitego 2-1 muri Champions League.

Kwibuka30

Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 14 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 21 Gashyantare 2021.

Ubwo AS Kigali yaherukaga kugera muri iki cyiciro kibanziriza amatsinda mu 2014, yakuwemo na Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc.

CS Sfaxien imaze kwegukana CAF Confederation inshuro eshatu, zikaba nyinshi kurusha andi makipe, yakinnyemo Biramahire Abeddy kuri ubu uri muri AS Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.