Ayanna Williams yaciye inzara ze yari yarateretse imyaka hafi 30 yose.

7,266
Kwibuka30
Ayanna Williams | Al Bawaba

Ayanna Williams wari warateretse inzara ze mu gihe cy’imyaka 28 yose kera kabaye yemeye kuzica.

Ayanna Williams, ni umuturage wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, Williams arazwi cyane ndetse yanditswe no mu gitabo cya Guinness de records (igitabo bandikamo udushya n’abanyadushya) kubera inzara ze ndende.

Umunsi umwe mbere y’uko uno Ayanna Williams aca izo nzara yari yarateretse mu gihe cy’imyaka 28, izo nzara ze zareshyaga na santimetero 733.55 z’uburebure.

Ubwo yafataga umwanzuro wo guca izo nzara ze, Madame Williams Ayanna yavuze ko yumvaga zimurambiye akaba ari nayo mpamvu yahisemo kuzica nubwo bwose zamugize ikirangirire ku isi.

Kwibuka30

Muganga Alisson Readinger, umuganga w’icyamamare muri Texas niwe waciye izo nzara, yavuze ko bitigeze bimugora nubwo bwose zari zikomeye, yagize ati:”…ntabwo byambereye akazi gakomeye na mba, gusa zari zikomeye, wagiraga ngo ndi gukata igufwa, zari zikomeye kuruta uko twazibonaga.”

Woman with the world's longest nails cuts them after nearly 30 years -  Daily Post USA

Igikorwa cyo guca inzara nacyo cyafashe umwanya utari muto.

Mu mwaka wa 2017, Ayanna Williams yegukanye agahigo ko kuba ariwe muntu ufite inzara ndende ku isi yose, icyo gihe yavuze ko kuzikorera isuku no kuzitaho bimusaba byibuze amasaha 20 yose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.