Ba bakobwa bangije imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, bakatiwe imyaka 25 y’igifungo

11,927
Kwibuka30

Ba bakobwa baherutse gusagarira mugenzi wabo bakamwangiriza imyanya y’ibanga, urukiko rumaze kubakatira imyaka 25 yose(photo archive)

Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Werurwe 2020 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira abakobwa batandatu n’umuhungu umwe igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25 nyuma yoyo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Usibye kandi icyo gifungo, abo bakobwa bose n’umuhungu umwe, bahanishijwe ihazabu y’amafranga 4.470.421frs, urukiko kandi rwategetse ko terefoni 6 z’abo bakobwa zigurishwa maze amafranga avamo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Ni urubanza rwasomwe uyu munsi ariko rukaba rwari ruteganijwe gusomwa ku munsi w’ejo hashize. Mu urwo rubanza kandi, anarwitabiriye bari bake cyane ugereranije n’ubusanzwe kuko icyumba cy’iburanisha cyabaga cyakubise cyuzuye, umunyamakuru w’umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko abari mu rukiko bari hagati ya 10 na 15 kandi ko abaregwa bose uko ari barindwi ndetse n’ubushinjacyaha bose nta numwe waje kwitabira rino somwa ry’urubanza. Bano bakobwa 6 n’umuhungu umwe bari bahamijwe icyo cyaha nyuma yaho bahohoteye umukobwa wari inshuti y’uwitwa Zaina, bakamukubita, bakamwogosha umusatsi bakoresheje icyuma ndetse bakanamwangize bimwe mu bice by’ibanga bamuziza gutwara umugabo w’umwe muri abo bakobwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.