Bidasubirwaho, inama yari iteganijwe guhuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere yasubitswe

7,514
Kwibuka30

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo yamaze gutangaza ko inama yari iteganijwe guhuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere yasubitswe

Mu gihe hari hateganijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere muri kino cyumweru ikabera mu mugi wa Goma ku butumire bwa Prezida Félix Tchisekedi uyobora igihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo, kuri ubu bidasubirwaho, iyo nama imaze gusubikwa kugeza ku munsi utaramenyekana.

Kwibuka30

Ibi byatangajwe na madame Marie Tumba Nzeza, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira demokrasi ya Congo. Mu mpamvu zatanzwe, Congo yavuze ko isubikwa ry’iyo nama ryatewe n’uko ibihugu byatumiwe muri iyo nama biri kwitegura inama idasanzwe y’umuryango w’abibumbye iteganijwe kuba kuri uyu wa 15 Nzeli 2020.

Ibi bije nyuma y’aho igihugu cy’u Burundi gitangaje ko kitazitabira iyo nama kubera akazi kenshi abayobozi b’icyo gihugu barimo, ndetse kinasaba Congo ko yabanza igategura inama isahuza ibyo bihugu byombi bakaganira ku birebana n’umutekano ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi ndetse n’ubucuruzi hagati ya Congo n’u Burundi.

Mu kwezi gushize u Burundi bwagabweho igitero n’umutwe uvuga ko ushaka kubohoza u Burundi, bikavugwa ko abo barwanyi baje baturutse muri Congo.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yari kuzavugutira hamwe umuti w’umutekano muke mu karere ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.