Biravugwa ko Cassa Mbungo yaba amaze gutandukana n’ikipe ya Gasogi United

6,551
Umutoza w'Umunyarwanda, Mbungo Cassa yasimbuye Umunya Serbia muri AFC  Leopards - IMVANO

Biravugwa ko umutoza w’ikipe ya GASOGI United Bwana Cassa Mbungo André yaba yamaze gutandukana n’iyo kipe nyuma yo gutsindwa umukino we na Kiyovu FC

Amakuru agera ku kiyamakuru Indorerwamo.com aravuga ko Bwana Cassa Mbungo André watozaga ikipe ya GASOGI UNITED yo mu kiciro cya mbere yaba amaze gutandukana n’iyo kipe nyuma y’aho atabashije gutsinda umukino wayihuje n’ikipe ya Kiyovu sport mu mpera z’iki cyumweru dushoje.

Kugeza ubu ntuharatangazwa impamvu yaba yatumye uwo mugabo uzwiho ubuhanga yaba yatumye afata icyo cyemezo, gusa zimwe mu mpamvu ziri guhwihwiswa ngo nuko yaba atari kumvikana na bamwe mu bakinnyi bakuru ndetse bikaba bivugwa ko hari ubwumvikane buke hagati ye n’abayobozi b’iyo kipe.

Kuva imikino yakongera gusubukurwa mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United ntabwo yagiye yitwara neza mu mikino ya gicuti yagiye ikina, ariko abayobozi babo bakavuga ko atacyo bitwaye kuko bari mu kugerageza abakinnyi.

Kugeza ubu hari kwibazwa umutoza ugiye gufata iyo kipe mu ngihe hasigaye iminsi mike ngo championnat y’ikiciro cya mbere itangire

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.