Bukavu: Abaturage b’i Bukavu bakoze igikorwa kigaragaza ko bashaka ubwigenge bw’iyo ntara

10,562
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abaturage bakoze ikintu kigaragaza ko bashaka ubwigenge

Kwibuka30

Abantu bataramenyekana kugeza ubu, bashyize amabendera mu mihanda yo mu mugi wa Bukavu muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo, kuri ayo mabendera, hari handitseho ngo REPUBULIKA YA BUKAVU, Kugeza ubu ntiharamenyekana abayashyizeho, gusa biravugwa ko hari abakozi b’ubutasi boherejwe n’ubuyobozi bw’Intara kugira ngo bakurikirane iby’icyo kibazo.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa Repubulika iharanira demokrasi ya Congo yizihije umunsi wo kwibuka no kuzirikana ubwigenge bw’icyo gihugu.

Hari abakomeje kuvuga ko hari agatsiko k’abaturage bamwe na bamwe bifuza ko iyo ntara yigenga kubera ko kameze nk’akatereranywe, barasanga byinshi mu bikorwa bikorerwa mu mugi mukuru w’icyo gihugu, bakavuga ko ariyo mpamvu Bukavu idatera imbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.