Burera: Imirenge 8 ibyishimo ni byose ku baturage bahawe amashanyarazi

7,972

Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bigenda byiyongera .Imiyoboro yubakwaga mu Karere ka Burera ikwirakwiza amashanyarazi mu Mirenge 8 irimo iri kugera ku musozo. Iyi miyoboro izaha umuriro ingo zisaga 4,800 ndetse inyinshi zatangiye gucana.

Nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ikorera muri REG, Reuben Ahimbisibwe, ngo iyi miyoboro irimo kubakwa mu Karere ka Burera izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibirometero bigera ku 115 ndetse ikazagera no mu Mirenge ibiri y’Akarere ka Rulindo.

Yagize ati “Iyubakwa ry’iyi miyoboro rikubiye mu mushinga munini twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ikazageza amashanyarazi ku ngo zisaga 13000 mu Mirenge itandukanye y’Uturere twa Burera, Rulindo na Rubavu. Ni umushinga uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 6.5 z’amadolari y’Abanyamerika.”

Ahimbisibwe yavuze ko mu Karere ka Burera, iyi miyoboro izagera mu Mirenge ya :Cyanika, Kagogo, Rugarama, Cyeru, Nemba, Rugendabari, Ruhunde na Rwerere mu Karere ka Burera ndetse n’Imirenge ya Base na Cyungo mu Karere ka Rulindo.

Ati “Abatuye muri iriya Mirenge rero, nk’uko twagiye tubikangurira abandi, turabasaba gufata neza ibi bikorwaremezo babirinda ababyangiza n’ababyiba. Ikindi bitondere aya mashanyarazi ndetse birinde kuyakinisha no kwirahurira kuko byateza impanuka zavamo no gutakaza ubuzima”.

Yasabye ababonye amashanyarazi gutekereza uko bayabyaza umusaruro biteza imbere, ntibagarukire ku gucana gusa.

Ati “Hari ibikorwa byinshi bashobora gukora byaba iby’ubucuruzi, ubukorikori, inganda ziciriritse ndetse na serivisi zitandukanye bashobora gutanga zikababyarira inyungu nko kogosha, gusudira, kubaza, ibyuma bisya, n’ibindi. Icyo twifuza ni uko amashanyarazi ahindura imibereho y’Abanyarwanda ndetse akanabafasha kwiteza imbere.”

Fulgence Nkundabakuze uyobora ishami rya REG mu Karere ka Burera, avuga ko ubu ingo zisaga 2560 zegereye iyi miyoboro zamaze kuganura kuri aya mashanyarazi mu gihe izindi ziyegereye nazo zikomeje kuyahabwa.

Ati“Ubu muri aka Karere, ingo zigera kuri 42% nizo zifite amashanyarazi ariko dufite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira tugeze ku ijanisha rya 58% kubera imishinga itandukanye yo kwagura imiyoboro. Dufite icyizere cyo kuzaha amashanyarazi byibura ingo zigera ku bihumbi 9”.

Abamaze kuyahabwa barishimira umpinduka yabazaniye

Reberaho Boniface, ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Rubona, mu Murenge wa Nemba. Avuga ko amashanyarazi yaje bayanyotewe kuko azabafasha mu myigishirize no mu buzima busanzwe.

Reberaho Boniface

Ati “uyu muriro w’amashanyarazi uje twari tuwushonje. Aha hagati iyo urebye ubona nta terambere ryari rihari. Nk’aha ku kigo cy’amashuri, ubu bagiye kuduha “smart classroom” tugire za mudasobwa kandi tumenye kuzikoresha.”

Reberaho yavuze ko amashanyarazi azatuma abana bashobora gusubiramo amasomo yabo ndetse bashobore kwigira ku ishuri mu masaha ya nimugoroba.

Avuga kandi ko bitari biboroheye gutunga telefoni nta muriro bafite. Ngo byabasabaga kujya hafi y’ibiro by’Umurenge gushyirishamo umuriro muri telefoni, bikabasaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga bibiri.

Ati “nk’ubu iyo twajyaga gushyira umuriro muri telefoni zacu, byasabaga ko tujya iriya hepfo mu gasantere ka Gashushura, ariko ubu bizatworohera tube turi ahangaha, igihe ndimo kwigisha mbe narahura umuriro muri telefone ndetse mbashe no gukoresha telefoni ndeba nk’amagambo y’icyongereza nigisha abana nkoresheje ikoranabuhanga ”.

Bigirimana Robinson, ni umuforomo ukorera ku ivuriro (poste de sante) rya Rubona. Avuga ko amashanyarazi yatumye bashobora gukora ubuvuzi bw’ibanze mu masaha ya nijoro ndetse babasha no gukoresha ikoranabuhanga.

Bigirimana Robinson, ni umuforomo

Ati “Ubu byaroroshye, Serivisi dutanga irihuta kuko dukoresha mudasobwa mu kureba ko abarwayi batugana bafite ubwishingizi. Mbere tutarabona umuriro twakoreshaga telefoni bigatinda. Ikindi, abarwayi baje nijoro tubasha kubakira tukabavura nta nkomyi, kuko haba habona.”

Robinson avuga kandi ko ashimira REG kuba bafite amashanyarazi byabafashije cyane kuko hari ibikoresho babashije gukoresha ku ivuriro ubundi batajyaga bakoresha cyangwa bigakoreshwa mu buryo bugoranye.

Ati “Mbere yo kubona amashanyarazi twasukuraga ibikoresho (sterilization) twifashishije gaz, yashiramo bikadusaba kujya i Rulindo kuyishaka. Ubu byakemutse tuzajya dukoresha amashanyarazi .”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 56.7% harimo izigera kuri 41.3% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.4% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.