Burundi: Baribuka intwari yabo Ludoviko Rwagasore watabarutse ku italiki ya 13 Ukwakira 1961.

11,628
Kwibuka30

Abarundi baribuka Ludoviko Rwagasore wabaye intwari y’ubwigenge bw’Uburundi

Ludoviko Rwagasore yavutse ku italiki 10 Mutarama 1932 yitaba Imana kuya 13 Ukwakira 1961, aho yishwe arashwe ubwo yarari gufata icyo kurya muri Hotel Tanganyika muri Usumbura (ubu ni Bujumbura) mu Burundi.

Ludoviko Rwagasore avuka ku mwami Mwambutsa IV n’umugore we wa mbere Therese Kayonga. yize amashuri y’isumbuye muri Groupe Scolaire d’Astrida (ubu ni Goupe Scolaire officiel de Butare) akomereza Kaminuza mu Bubiligi, ari naho yavuye yinjira mu rugendo rwo kurwanya ubukoroni.

Rwagasore yaharaniye bikomeye ubwigenge bw’Abarundi, nyuma y’imyaka irenga 40 Ababiligi bari bamaze bakoroniza icyo gihugu gusa ntiyabonye amahirwe yo kubona uburyo igihugu yameneye amaraso cyahawe ubwigegenge.

Rwagasore yishwe afite imyaka 29 gusa, haciye iminsi itagera ku kwezi ishyaka UPRONA yari abereye umuyobozi mukuru ritsinze amatora yagejeje u Burundi ku bwigenge.

Bivugwa ko uwarashe Rwagasore ari umugiriki witwa Jean Kageorgis wari kumwe n’Abarundi batatu bo mu ishyaka PDC ryari rishyigikiwe n’Ababiligi .

Kwibuka30

Uko ari bane barabajijwe bavuga ko batumwe na bamwe mu bategetsi bakuru bo mu ishyaka rya PDC.

Ejo kuwa mbere Minisitiri w’umutekano imbere mu Burundi yavuze ko uyu munsi kuwa kabiri Rwagasore bamwibuka mu nsanganyatsiko igira iti:”Dutekereze ku bakuru b’u Burundi, dushimire Imana ishobora byose n’abategetsi yaduhaye”.

Mu guha icyubahiro uyu mugabo Uburundi bwise stade y’igihugu Prince Louis Rwagasore Stadium ndetse kuri iyi taliki ya 13 Uwakira ni umunsi w’ikiruhuko mu Burundi.

Ubutabera bwaratanzwe?

Ubwo hizihizwaga imyaka 57 Uburundi bubonye ubwigenge muri 2018, Leta y’Urundi yatangaje ko igiye gushyiraho itsinda rizakora iperereza ku bishe Ludoviko Rwagasore n’umuryango we.

Iryo tangazo rivuga ko abafite uruhare kuri urwo rupfu bamwe bahanwe, ariko Ububiligi buza imbere mu kugira uruhare muri urwo rupfu ntacyo burabazwa.

Abo bivugwa ko bahanwe ni Birori, Ntidedereza na Kageorgis baciriwe urubanza baranamanikwa ariko ububirigi bukaba ntacyo burabazwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.