Burundi: Bwana Agathon RWASA uherutse gutsindwa amatora amaze gushyikiriza ikirego cye

7,950

Nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu Bwana Agathon Rwasa yashyikirije ikirego cye mu rukiko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 28 Gicurasi 2020 umuyobozi w’ishyaka CNL riyobewe na Bwana Agathon Rwasa yashyikirije ikirego cye ajuririra imibare y’agateganyo iherutswe gutangazwa na CENI ivuga ko ishyaka rya CNDD FDD ariryo ryegukanye intsinzi mu matora yari yabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020.

Yari arindiwe umutekano bikaze ubwo yaganaga Mu rukiko

Nyuma y’amatora Agathon Rwasa yanenze ndetse atera utwatsi ibyavuye muri ayo matora ahita atangaza ko agomba gutanga ikirego cye mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ndetse ko nibyanga azakomereza mu rukiko rw’ibihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba.

Usibye RWASA, kiliziya gatolika nayo yavuze ko ayo matora yabaye ubujura bukabije, nkaho bagiye batorera abapfuye ndetse n’abahunze, icyakora, abantu benshi barasanga Bwana Rwasa adafite amahirwe na make kubera inzego nyinshi xa Leta Zirimo abarwanashyaka ba CNDD FDD.

Leave A Reply

Your email address will not be published.