Central Africa: Loni yambitse imidali y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro

6,283

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe abapolisi b’u Rwanda bagera ku 139 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa(MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare  bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro, bashimiwe  uburyo babikora neza kandi kinyamwuga.

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali  bari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One),itsinda riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana,  rikaba ryarageze muri iki gihugu cya Central Africa mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Iri tsinda rya FPU-1 rikorera mu Mujyi wa Bangui aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w’abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umuhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig. Gen. Driss Oukaddour.

Uyu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abapolisi n’abasirikari bakuru n’andi matsinda ari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

Brig. Gen. Driss yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umuhati bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, ACP Safari Uwimana nawe yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

Yagize ati “Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n’abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.”

ACP Safari yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa n’abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy’amezi 16 bahamaze.

.

Leave A Reply

Your email address will not be published.