Covid-19 itumye Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu bitaro!

8,707

Umusore w’umuganga witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umukobwa w’umuganga witwa Jann Tipping, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2020 bakoreye ubukwe mu bitaro bakoreramo bya St Thomas, i Londres mu Bwongereza bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Jann na Annaran bari barateganyije ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2020 ariko kubera Covid-19, babanje gutekereza niba babusubika kubera ko bari kujya kubukorera muri Sri Lanka bavuye muri Ireland. Gusa babonye bidakwiye, batekereza uburyo babukoramo bitabagoye, bijyanye n’amabwiriza ubuyobozi bwashyizeho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Batekereje gukorera ubukwe muri ibi bitaro, basaba ubuyobozi bwabyo uburenganzira, nabwo bubasabira ababishinzwe, ntibatinda kubyemara, na bo bapanga itariki y’ubukwe mu byumweru bibiri. Jann ati:

Ntabwo twari twakaguze imyambaro y’ubukwe, nta mpeta n’ibindi twari dukeneye. Icyo twashakaga ni uko byakorwa vuba. Twashakaga gukora ubukwe mu gihe tukiri bazima.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bane: Jann Tipping, Annaran Navaratnam, Rev. Pasiteri Mia Hillborn wabasezeranyije na Rebecca Carpenter wafotoye. Abandi bakurikiraniraga ubu bukwe ku mashusho yasakajwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bikomeje gutangaza kandi bivuze ko abantu bakomeza gahunda y’ubukwe. Aba bakoze ubukwe bwitabira n’Abantu 4. mu gihe mu Rwanda gusezerana hemewe kuza abantu 15 murwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19.

Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu...

Leave A Reply

Your email address will not be published.