Djibouti:Amatora asize Ismail Omar Guelleh atorewe kuyobora manda ye ya gatanu

5,870
Kwibuka30

Perezida Ismail Omar Guelleh yashimiye abamushyigikiye nyuma y’uko atangajwe nk’uwatsinze amatora n’amajwi hafi 99%.

See the source image

Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe tariki ya 10 Mata 2021 mu gitondo, Ismail Omar Guelleh ni we watsindiye kuyobora Djibouti muri manda ya gatanu.

Abaturage bagera ku 215.000 ni bo biyandikishije ko bazatora. Guelleh ubu ufite imyaka 73, ahanganye n’umukandida ubundi usanzwe ukora ‘business’.

Kubara amajwi byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, nyuma gato y’uko abantu barangije gutora.

Kwibuka30

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Moumin Ahmed Cheick, yatangaje amajwi ya Perezida Ismail ati “Perezida Ismail Omar Guelleh yabonye amajwi 167. 535, ni ukuvuga 98.58 %”.

Minisitiri Moumin Ahmed Cheick yongeyeho ko ibyavuye mu matora bya nyuma biza gutangazwa bidatinze na komisiyo ibishinzwe.

Indorerezi zaje mu matora zidafite aho zibogamiye, zatangaje ko amatora yakozwe mu mahoro nta bagaragaje imyitwarire mibi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Omar Guelleh yanditse ati “ Ndabashimiye ku cyizere mwangiriye, ndabashimiye ku bwa Djibouti!Twese hamwe, nimureke dukomeze !”

Mu gihe Ismail Omar yari amaze gutora, yatangaje ko yizeye intsinzi cyane.

Ismail Omar yari ahanganye n’umukandida umwe, kandi ukiri mushya mu ruhando rwa politiki witwa Zakaria Ismail Farah, ufite imyaka 56 y’amavuko, usanzwe akora iby’ubucuruzi bwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga abizana mu gihugu, we akaba ngo yari afite amajwi atagera no ku bihumbi bitanu (5.000) mu byavuye mu matora by’agateganyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.