Arazira iki Guillaume Soro washakaga kwiyamamariza kuyobora Côte d’Ivoire ?

9,495

Guillaume Soro washakaga kwiyamamariza kuba perezida yakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwo muri Côte d’Ivoire rwakatiye Guillaume Soro wifuzaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta.

Guilaume soro wakatiwe imyaka 20 yashakaga kuba perezida

Inkiko zakatiye Soro iki gifungo adahari kuko ari mu buhungiro kuva umwaka ushize.

Umucamanza, Cissoko Amouroulaye yagize ati “Soro ahanishijwe gufungwa imyaka 20 kubera kunyereza umutungo wa leta.”

Umwunganizi mu by’amategeko wa Soro yahise yamagana uyu myanzuro, avuga ko ugamije kumuvana mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira uyu mwaka, aho Perezida Alassane Ouattara yatangaje ko ataziyamamaza mu yindi manda.

Mu Ukuboza umwaka ushize, ubushinjacyaha mu gihugu bwari bwatanze impapuro zita muri yombi Soro, ubwo yateganyaga kuva ku Mugabane w’i Burayi ngo atangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Icyo gihe Guillaume Soro yashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje intwaro.

Solo w’imyaka 47 yahakanye ibi byaha, avuga ko bigamije kumukumira kuba yahangana n’umukandida, Amadou Gon Coulibaly watanzwe na Perezida Ouattara.

Soro yayoboye inyeshyamba zaje kunanirwa kuvana ku butegetsi Laurent Gbagbo mu 2002.

Gusa ingabo ze zaje gufasha Alassane Ouattara mu ntambara yakurikiye amatora yo mu 2010, aho Gbagbo na Ouattara bose batangaje ko batsinze.

Soro yagiye abona imyanya ikomeye muri leta. Yanabaye Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ariko nyuma aza kwirukanwa na Perezida Ouattara.

Bikekwa ko uyu mugabo ushaka kuba Perezida wa Côte d’Ivoire aherereye i Burayi nubwo hataramenyekana igihugu yaba arimo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.