Ese kubera iki Jeannot Witakenge yahawe ikarita itukura mbere yo gushyingurwa?

9,816

Uyu wabaye umukinnyi n’Umutoza Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2020, Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports, APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahawe ikarita itukura.

Ni umuhango wabereye muri Stade M’zee Kabila de Buholo, umurambo we werekwa ikarita itukura mbere yo kujya gushyingurwa mu irimbi rya Ruzizi.

Aha hari hakoraniye imbaga y’abatari bake bari baje gusezera kuri uyu mugabo wari ufite izina rikomeye kubera ubuhanga yagaragaje akina iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi no mu Rwanda.

Jeannot Witakenge wari ufite imyaka 50, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata, azize kanseri y’igifu, yari amaranye amezi atari make.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 nibwo umurambo we wakuwe mu Bitaro bya Bukavu, aho yaguye, 

Benshi bibajije impamvu umurambo we weretswe ikarita itukura muri uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Bizimana Abdu ‘Bekeni’, Umunyarwanda utoza Virunga FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye IGIHE ko uyu mugenzo ari umwe mu biranga gusezeraho bwa nyuma uwari umukinnyi, umutoza cyangwa umusifuzi muri icyo gihugu.

Ati “Muri iriya mirenge yo muri Congo, ubundi iyo umukinnyi cyangwa umutoza apfuye, bamujyana muri stade bakamuha ikarita itukura, bivuze ko agiye atazagaruka. Niyo mihango bakora.”

“Umusifuzi, umukinnyi, umutoza gutyo. Bagushyira mu kibuga hagati, umusifuzi agaturuka iriya hirya, akaza akaguha ikarita itukura. Nabonye ari abasifuzi babikora.”

Bekeni yakomeje avuga ko “badashobora kujya kuguhamba uri umukinnyi, batabanje kugushyira muri stade.”

“Buriya birarangiye nyine. Abonye ikarita itukura aragiye, ikibuga akivuyemo ntazagaruka.”

Witakenge wabaye Umutoza wungirije muri Rayon Sports mu 2018, agakorana na Karekezi Olivier na Ivan Minnaert, afatwa nk’umukinnyi mwiza wo hagati wabayeho mu Rwanda n’abarebye umupira mu myaka 25 ishize.

Witakenge yigeze gutoza Rayon Sports yaranayikiniye

Uretse gukinira Rayon Sports, APR FC n’Amavubi, yakinnye muri Saint ELoi Lupopo y’i Lubumbashi na Inter Stars yo mu Burundi.

Yatoje kandi OC Mungaano mu gihe cy’imyaka ibiri, ari naho yavuye aza kuba Umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Jeannot Witakenge yasize abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.