FERWACY: Abakinnyi b’Amagare bagize icyo basaba Igihugu nyuma yo kuva mu marushanwa bitwaye neza”Grand Prix Chantal Biya”

10,950
Kwibuka30

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWACY) babashimira uko bitwaye muri Grand Prix Chantal Biya.

Muri uyu muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa Ferwacy kubakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk’uko abakinnyi bo mu yindi mikino bafatwa.

Yagize ati “Twari dutwaye ubutumwa bw’igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari”

Kwibuka30

Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi”

Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo.”

Iri jambo ryanashimangiwe kandi na Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur), avuga ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

Mugisha Samuel

Ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk’iyindi.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.