FERWAFA yemereye ikipe ya APR FC gusubukura imyitozo

6,463
Kwibuka30

Ikipe ya APR FC yongewe ku rutonde rw’amakipe FERWAFA imaze kwemerera gusubukura imyitozo.

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imyitozo ndetse n’amarushanwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryahaye uburenganzira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC gusubukura imyitozo. Ubu burenganzira FERWAFA ibutanze nyuma yo gusura aho ikipe ya APR FC izaba muri iyi minsi hitegurwa isubukurwa rya shampiyona aho biteganyijwe ko izasubukurwa guhera ku itariki ya 1 Gicurasi 2021 kugeza ku ya 29 Kamena 2021.

Bashingiye ku igenzura ryakozwe n’Akanama ka FERWAFA gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aka kanama kasuye APR FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Mata 2021, aha bahise bamenyesha APR FC ko bahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo. 

Kwibuka30

Muri iyi baruwa kandi bamenyesheje APR FC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ko mbere y’uko ikipe isubira mu mwiherero buri wese agomba kuzabanza kwipimisha COVID-19.

Muri rusange iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero ko hujuje iby’ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona, ikipe ya APR FC iri mu itsinda rya mbere hamwe na AS Muhanga, Bugesera FC ndetse na Gorilla FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.