“FPR yazanye uburezi kuri bose ariko budafite ireme” Victoire Ingabire

8,830
Kwibuka30
Ingabire Victoire yanenze Opozisiyo ikorera hanze yanze kuza ngo bafatanye itinya Gufungwa

Madame Ingabire Victoire arashima FPR yazanye gahunda y’uburezi kuri bose ariko akongera akanenga ireme rya ntaryo muri ubwo burezi bwa bose.

Mu kiganiro cyakozwe na Bwana Gatanazi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rw’umuturage mu buzima bw’igihugu n’icyo abanenga igihugu bashingiraho” kinyura ku muyoboro wa Youtube chanel yitwa REAL TALK TV kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize taliki ya 31 Ukuboza 2020, akigirana na Madame Ingabire Victoire na Bwana Jean Baptiste Karegeya, madame INGABIRE Victoire yanenze bikomeye imiyoborere y’ishyaka riyoboye igihugu ariryo rya RPF kuba ryarazanye politiki y’uburezi kuri bwose ariko budafite ireme.

Victoire INGABIRE yagize ati:”….FPR yazanye politiki y’uburezi kuri bose ariko uburezi bukaba budafite ireme, ibintu byangiza byinshi aho kugira icyo ikiza”

Muri icyo kiganiro havugiwemo byinshi bitandukanye bijyanye n’ibibazo umunyamakuru yabazaga. Abatumirwa bombi bakomoje ku mibare yo gutekinika bivugwa ko ikorwa na bamwe mu bayobozi b’ibanze, maze INGABIRE Victoire asaba ko abaturage bahuguruka bakamagana amakosa nkayo, yagize ati:”Abaturage bakwiye guhaguruka, bakamagana Gitifu, bakavuga ko batamukeneye mu gihe ari kubakorera ibitaribyo”

Kwibuka30

KAGAME AKUNDA ABANTU, AVANGIRWA N’ABAMURI HAFI

Bwana KAREGEYA Baptiste nawe wari umutumirwa, nawe yanenze INGABIRE witiranyaga FPR na KAGAME maze avuga ko bitari bikwiye ko ahubwo kuri we asanga nta Munyarwanda ukunda abaturage nka Kagame, yagize ati:”…Ku bwanjye nta muntu mbona ukunda Abanyarwanda nka Kagame, ahubwo avangirwa n’abajyanama be bamuri hafi bamushuka, bakamuha imibare itariyo…

Baptiste yakomeje avuga ko hari ubwo Prezida Kagame ategura Rwanda Day maze abajyanama be bagakumira bamwe mu baba bifuza kubonana no kuvugana na prezida.

Ireme ry’uburezi ni kimwe mu bibazo bimaze igihe bivugwa mu Rwanda, ku buryo benshi bahamya ko nta burezi bugihari mu Rwanda nubwo bwose amashuri yegerejwe ahantu henshi bigatuma benshi babona uko biga.

Leta y’u Rwanda yakoze byinshi cyane bijyanye no kuzahura ireme ry’uburezi, igerageza kongera imishahara y’abarimu, ishyiraho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yewe igerageza no kwegereza amashuri ahantu henshi hashoboka ariko kugeza ubu ikibazo kimeze nk’aho cyananiranye aho mu burezi usanga ariho hantu hahora impinduka za hato na hato mu bakozi ndetse no muri gahunda zitandukanye zijyanye n’uburezi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.