Isazi yakoreye agashya umugabo ituma atwika inzu ye agiye kuyica!

9,815
Kwibuka30

Umugabo wo mu Bufaransa yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yageragezaga gukubita ngo yice isazi

Uwo mugabo yatewe umujinya n'isazi ubwo yari agiye kurya

Uwo mugabo w’ikigero cy’imyaka 80 yari agiye gufata ifunguro rye rya nimugoroba, ariko isazi yariho igendagenda aho nayo ishaka gufata ibyayo kuri iryo funguro, imutera umujinya.

Yafashe agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z’amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyi sazi.

Kwibuka30

Ku bw’ibyago icupa rya gazi (gaz) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aha mu nzu ye iri i Dordogne mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kugongana kwa gazi n’ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n’igisenge cy’inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri aka gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta muntu uzi niba iyo sazi yaba yararokotse.

Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n’isazi rwakongeje impanuka ya gaz.

Ntabwo ari byiza gukubita agasimba utarebye aho uri ari nk’imbeba ashobora kuba yamennye n,ibindi mu nzu, none atwitse inzu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.