GASABO:Uyumunsi ku Isabato hakozwe igikorwa cyo gupima indwara zitandura.

7,940
Kwibuka30
Mu karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo hakorwe ubukangurambaga no gupima indwara zimwe muba Kristu bitorero ry’Adventisiti b’umunsi wa karindwi.
Kwibuka30

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage mu karere ka Gasabo hakozwe igikorwa cyo gupima indwara ku nsengero. Hamwe mu ho ikinyamakuru indorerwamo.com cyageze ni mu murenge wa Rusororo hakozwe ubukangura mbaga ndetse no gupima indwara zitandukanye mu bizera b’itorero rya Adventist b’umunsi wa karindwi nk’uko uyu munsi baba bari mu materaniro. Abaganga bagiye babasanga aho bateranira maze ba kabapima indwara baba bafite. Ku murongo wa telefone twavuganye n’ukuriye abaganga atubwira ko mu ndwara ziri gupimwa harimo epatite B na C umuvuduko w’amaraso ndetse nibindi bimenyesto by’indwara zitandura uwo basanze afite ikibaza ahabwa gahunda akaza ku kigo nderabuzima. Umwe mubo twavuganye mubizera b’itorero rya MBANDAZI yatubwiyeko iyi gahunda ari nziza kuko hari indwara baba batazi ko bafite bityo bakaba bashima Leta uko ikomeje kubitaho mu buzima.

Abashinzwe iyo gahunda Batubwiye ko bari kuzakomereza mu zindi nsengero gusa bategereje gahunda bahabwa na Ministeri y’ubuzima kubera ikibazo kijyanye na Coronovirus gikomeje gukwira mu isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.