Gasogi United yabonye umutoza usimbura na Cassa Mbungo Andre

9,051
Kwibuka30

Ikipe ya Gasogi United imaze kugira abafana bayikunda nkuko bakunze kubyivugira ko ari ikipe y’ibishimo. abafana bafite umwihariko wo guhuza izina rimwe mugihugu kuko bose bitwa izina rimwe”URUBAMBYE INGWE”

See the source image

Iyi Gasogi United iheruka gutandukana Cassa Mbungo yamaze kubona umusimbura we,Jimmy Mulisa niwe ugiye gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

See the source image
uwagizwe umutoza wa Gasogi United Jimmy Mulisa
Kwibuka30

Jimmy Mulisa wagizwe umutoza wa Gasogi United yari amaze igihe ntakipe afite atoza nyuma y’imyaka ibiri atandukanye na APR FC muri 2018.

Gasogi United yatandukanye na Cassa Mbungo Andre wagiye muri Kenya, gutoza ikipe ya Bandari FC

See the source image
Cassa Mbungo Andre wagiye muri Bandari Fc

Jimmy Mulisa akaba azafatanya na Alain Kirasa ahasanze wari usanzwe ari umutoza wungirije kubwa Cassa Mbungo .

Jimmy Mulisa w’imyaka 37 akaba agiye gutoza ikipe ya gatatu hano mu Rwanda mu cyiciro cya mbere aho yabanje gutoza Sunrise muri 2015, muri 2016 yahawe gutoza ikipe y’igihugu Amavubi akaba yaratoje umukino umwe banganyije na Ghana igitego 1-1 i Accra , naho muri 2016 yahise ahabwa akazi muri APR FC ayivamo muri 2018. kugeza ubu ntakipe yatozaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.