Gatsibo: Nyuma yo gukora igikorwa cy’ubutwari, Sylvia yashimiwe azamurwa mu ntera

7,907

Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gatsibo, yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera umukozi w’urwego rufasha uturere mu by’umutekano Dasso witwa Uwihagurukiye Sylivia, uherutse gutoragura umwana wari umaze iminsi ine avutse akamurera kugeza ubu akaba agejeje amezi abiri.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2020 mu nama itaguye y’umutekano y’Akarere ka Gatsibo, uyu mukozi yasimbukishijwe ipeti rimwe agirwa ofisiye ndetse ngo n’umushahara we wahise wiyongera mu rwego rwo kumufasha ngo abone n’amafaranga yo kwita kuri uwo mwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yemereye IGIHE dukesha aya makuru ko uyu mukozi yazamuwe mu ntera n’inama y’umutekano itaguye yabaye kuri uyu wa Mbere ngo bikaba bizemezwa n’inama ya komite nyobozi izaba vuba aha.

Yagize ati “ Twabikoze mu rwego rwo kugira ngo tumufashe igikorwa cyiza cy’ubumuntu yagize, anabone n’ubushobozi bwo gufasha uwo mwana n’abandi be afite. Ubundi mu rwego rw’umutekano iyo umuntu akoze igikorwa cyiza cy’ubutwari ingororano ya mbere ahabwa ni ipeti, amapeti rero yaba Dasso nubwo batayambara aranditse, ahera kubo hasi ba caporali kugera kuri ba ofisiye.”

Yakomeje agira ati “Ipeti yari afite yagombaga gukurikizaho sergent akazarivaho aba ofisiye ubwo rero twarimusimbukishije aba ofisiye, no mu bijyanye n’akazi bituruke ku myubakire y’abakozi uko bimeze aho yari ari ku rwego rw’Umurenge ntabwo ariwe wari uyoboye none ipeti yabonye riramuha ububasha bwo kuba yayobora urwo rwego ku Murenge cyangwa akayobora indi ofise ku Karere.”

Meya Gasana yavuze ko kuzamura uyu mukozi mu ntera byakozwe mu rwego rwo kumufasha kumva ko igikorwa cyiza cy’ubumuntu yakoze nawe cyamugizeho impinduka yaba mu ipeti ndetse no kuzamurwa mu mushahara.

Ati “Ku bandi bakoze rero nabyo bibaha ubutumwa ivuga ko ugira neza ukiturwa indi, kunoza akazi bivuze rero kugira umutima wa kimuntu abaturage tuyobora biradusaba kugira umutima mwiza kugira ngo tubayobore neza kandi iyo ukoze neza yaba mu nzego zacu cyangwa mu buzima busanzwe inyiturano urayibona.”

Yasabye n’abandi bakozi gukomeza kugira umutima wa kimuntu bafasha abaturage mu byo bahuriramo byose.

Uyu mukozi n’ubundi yari agejeje igihe cyo kuzamurwa mu ntera ariko ngo we hakaba habayeho akarusho ko gusimbutswa ipeti agahita agirwa ofisiye ari naryo peti azahemberwa muri uku kwezi kwa Nzeri.

Uwihagurukiye wazamuwe mu ntera yatoraguye uyu mwana tariki ya 20 Kamena 2020 amutoragura mu Kagari ka Kabeza gaherereye mu Murenge wa Kabarore, icyo gihe akimutoragura amaso y’umwana yasaga icyatsi kubera kwicwa n’inzara n’imbeho, abantu bose bamugeragaho bagatinya kumufata ngo atabapfiraho bikabakururira ibibazo.

We yarahageze aramufata amujyana kwa muganga aramuvuza ndetse anakomeza kumwitaho aho kuri ubu umwana ameze neza afite amezi abiri. Akimutoragura yamutangije amata agura muri Pharmacie igikombe akigura 9000 Frw, umwana yatangiye akinywa icyumweru n’igice none ubu akinywa mu minsi ine gusa.

Uwihagurukiye Sylivia ni umugore w’abana batatu hakiyongeraho n’uyu yatangiye kurera wa kane afite imyaka 32. Uyu mwana yamwise Ishimwe Ganza Sylvan.

This image has an empty alt attribute; its file name is img_20200905e630-f2690.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.