Ghana: uwahoze ari perezida w’iki gihugu Jerry John Rawlings yitabye Imana

5,894
Kwibuka30

Jerry John Rawlings wabaye Perezida w’igihugu cya Ghana imyaka 20 akaba no mu gisirikare cya Ghana kirwanira mu kirere yitabye Imana ku myaka 73.

Kwibuka30

Uyu mugabo yaguye mu bitaro bya Korle-Bu biherereye mu Murwa Mukuru Accra mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, akaba yari yajyanweyo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Jerry Rawlings wayoboye Ghana kuva mu 1981 kugeza mu 2001 yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize muri coup d’etat yo mu 1979, yaje gutuma afungwa ariko nyuma y’igihe gito akaza kurekurwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.