Gisagara: Umusore w’imyaka 20 yishe umugabo wa nyina akoresheje isuka yamukubise mu mutwe

10,358

Umusore w’imyaka 20 yaraye yishe umugabo wa nyina amuhonze isuka ku mutwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ahagana saa kumi nimwe z’u mugoroba umusore uri mu kigero k’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko, akagali ka Cyiru yishe umugabo wa nyina akoresheje isuka nyuma yaho bagiranye intonganya bapfa amafranga ibihumbi 12 uwo musore yari yakoreye mu mirima y’umuceri.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo NIYOTWAGIRA BOSCO yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko Bwana MURENZI AUGUSTIN, gitifu yatangarije igihe.Com dukeshs iyi nkuru ko uwo musore wari usanzwe ubana na nyina witwa ATHANASIE MUKANTABANA wari warashakanye na Bosco ahagana saa kumi n’imwe z’u mugoroba wo kuri uyu wagatanu taliki ya 15 Gicurasi 2020. Bwana Murenzi uyobora uwo Murenge yakomeje avuga ko n’u busanzwe uwo muryango warangwagamo amakimbirane kuko umugabo wa nyina w’uwo musore atigeze amwiyumvamo, yagize ati:”…uwo mugabo yashakanye n’uwo mugore asanzwe afite umwana, kuva umugore yazana umwana we umugabo ntiyigeze amwiyumvamo, ibibazo byabo byari bizwi mu Kagali” Gitifu yakomeje avuga ko intandaro y’ayo makimbirane yaviriyemo urupfu rw’uwo mugabo wa se yatewe n’amafranga, ati:”…Hari amafaranga uwo musore yari yakoreye mu mirima y’umuceri, nyamugabo amusaba ko ayazana agakoreshwa mu rugo, ubwo batangiye kurwana, undi amukubita isuka ku mutwe aba arapfuye nta gusamba”

Mu Karere ka Gisagara hari imiryango myinshi ibana itarasezeranye ikaba ari imwe mu mpamvu zituma habaho amakimbirane atandukanye mu miryango.

Leave A Reply

Your email address will not be published.