Guhera kuri uyu wa Kane, kohereza no kwakira cash hakoreshejwe tel birakorwa nta kiguzi.

10,208

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yategetse ko guhera none kohereza no kwakira amafranga hifashishijwe terefoni bikorwa nta kiguzi.

Kuva kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Ministeri y’Ubuzima yatangarije ko umuntu wa mbere wanduye virusi yo mu bwoko bwa corona yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda, ingamba nyinshi zakomeje gufatwa mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo, ubuzima bw’igihugu muri rusange bwafashe indi sura ndetse Leta inatangaza ko izindi ngamba z’ubwirinzi zizakomeza gufatwa. Nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu umubare w’abanduye Coronavirus wageze kuri 11, Leta y’u Rwanda yakanguriye Abanyarwanda kuyoboka uburyo bwo kwishyurana amafranga batarinze gukora kuri cash kuko ihererekanya ry’amafranga rishobora gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus, mu rwego rwo gufasha rubanda, Leta yasabye abatanga serivisi zo koherezanya cash hakoreshejwe terefoni kuyitangira ubuntu nta kiguzi mu rwego rwo korohereza umuturage.

Ibi bivuze ko guhera none taliki ya 19 werurwe 2020 kohereza no kwakira amafranga hakoreshejwe terefoni bikorwa nta kiguzi icyo aricyo cyose, iyi ni indI ngamba ngamba ifashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwiza rya virusi ya corona imaze guhungabanya ubukungu bw’isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.