Guinea: Ejo ku Cyumweru ni amatora ya Perezida, Alpha konde ashaka manda ya 3

8,815
Kwibuka30

Alpha konde ari guhatanira kuyobora manda ya 3.

Ejo ku italiki 18 ukwakira, mu Gihugu cya Guinea Konakry hateganyijwe amatoro y’umukuru w’igihugu, aho prerzida Alpha konde azaba ari guhatanira kuyobora manda ya 3.

Muri iki cyumweru abaturage mu mijyi ibiri yo mu Burasirazuba batangiye guhunga ingo zabo kubera ubwoba bw’ibibi bishobora kuba mu matora yo ku cyumweru nkuko Ibinyamakuru muri Guinea bibivuga.

Muri aya matora Perezida Alpha Condé azaba ahatanye cyane na Cellou Dalein Diallo, hakaba Hari impungenge ko ababashyigikiye bashobora mu mitwe cyane cyane mu murwa mukuru Conakry aho umwuka utameze neza ubu.

Kwibuka30

Bwana Condé ajya ku butegetsi mu 2010, nibwo bwa mbere byari bibayeho mu mahoro na demokarasi kuva mu myaka 52 yari ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.

Mu myaka 10 ishize ayobora iki gihugu, Konde Yashoboye kunaniza ibitekerezo byo kumuhirika bya bamwe mu basirikare bakuru, agerageza no kuvugurura igisirikare, benshi mu bari bakuru mu ngabo abohereza mu kirihuko cy’izabukuru.

Mu kwezi kwa gatatu Bwana Alpha Condé yabashije guhindura itegekonshinga biciye muri referandumu kugira ngo yiyamamarize manda ya gatatu, avuga ko ashaka kurangiza ibyo atagezeho.

Gusa Uruhande rutavuga rumwe na leta rwanze kwitabira iyo referandumu, byorohera Bwana Condé kugera ku cyo ashaka.

Uretse aya matora azaba Ejo ku cyumweru muri Gunea, muri uyu mwaka hateganyijwe amatora mu bihugu bya Afrika birimo; Côte d’Ivoire, Ghana, Niger, Tanzaniya, Seychelles n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.