YAVUGURUWE: Hamenyekanye Umwalimu Wahize abandi mu gihugu cyose

93,812

Bwana Sylvain BIZIREMA niwe mwalimu wahize abandi mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu.

Mu gihe kuri uyu munsi U Rwanda ruri kwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwalimu ku nshuro ya 18, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi n’ireme ryayo REB kimaze gutangaza bamwe mu barimu bahize abandi ku rwego rw’igihugu. Nyuma y’ubugenzuzi n’amarushanwa yakozwe mu guhitamo umwalimu uhiga abandi, marushanwa yatangiriye mu bigo by’amashuri, agakomereza ku rwego rw’Umirenge, urw’Akarere, urw’Intara ndetse no ku rwego rw’igihugu, Bwana BIZIREMA SYLVAIN niwe wabashije guhiga abandi bose ku rwego rw’igihugu.

Sylvain BIZIREMA, ni umwalimu ukorera ikigo cy’ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Nyanza ryitwa ECOLE DES SCIENCES LOUIS DE MONTFORT NYANZA mu murenge wa Busasamana. BIZIREMA SYLVAIN, ni umwalimu wigisha isomo ry’ubutabire ndetse akaba n’inararibonye muri iryo somo, usibye ibyo akaba ari umwe mu barimu bakosora iryo somo mu bizamini bya Leta. Ni umugabo w’umugore umwe n’abana babiri akaba atuye muri ako Karere ka Nyanza.

 

BIZIREMA SYLVAIN wabaye umwalimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu

Sylvain BIZIREMA yarangije mu ishami ry’ubutabire mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare, ni umwalimu udakuze kuko ku byangombwa bye bigaragara ko yavutse ku italiki ya 16 Mata 1984, ibyo bigahuzwa n’insanganyamatsiko ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’isi rivuga ngo “Abarimu bakiri bato, abanyamwuga bakiri bato”

Ikinyamakuru “indorerwamo.com” cyabashije kuvugana na bamwe mu barezi bakorana nawe maze baduha bumwe mu buhamya bukurikira: Uwitwa HANDIKIMANA JEAN CLAUDE, umwalimu ukorana na Sylvain BIZIREMA yagize ati:”uriya mugabo arabikwiye cyane, ni umwalimu w’intangarugero, akorana umurava mubyo akora byose, ni umuntu udapfusha ubusa umwanya, kandi ubona akunda ibyo akora ndetse buri gihe aba aharanira kuba uwa mbere mu murimo akora”

NIRERE VALENTINE:”jye ndi umwe mu bakorana na Sylvain, ndetse twigisha amasomo amwe, n’ikirenze kuri ibyo, ndi doyenne we muri corps des profs, ntewe ishema na Sylvain, ni indashyikirwa koko, ni umuntu wishimira intsinzi kandi akayiharanira buri gihe”

IMANIGENA FELICULA:”ntabwo bintunguye, nkimara kumva ko yageze ku rwego rw’igihugu, nahise numva azesa umuhigo ku rwego rw’igihugu, ni umukozi buri mukoresha yakwifuza gukorana nawe, agira ishyaka ridasanzwe, ndi umunyamahirwe gukorana nawe.

Bwana NICODEME TWAHIRWA Umuyobozi wa ECOLE DES SCIENCES LOUIS DE MONFORT NYANZA.

Bwana TWAHIRWA Nicodème, ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cyabonetsemo umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, ku murongo wa terefone yadutangarije ko yatewe ishema n’umukozi we wabaye indashyikirwa. Yagize ati:”ntewe ishema na Sylvain BIZIREMA, ni umukozi koko w’umunyamurava, kino gihembo aragikwiye, ni umukozi witangira umurimo, uzamubona muri weekends no mu masaha y’ikirenga yaje gukora kugira ngo abashe kugera ku ntego ye, nta mukoresha utakwifuza gukorana nawe, aranejeje cyane…”

Si abo gusa kuko n’Akarere ka Nyanza akorera nako kagaragaje ko gatewe ishema n’umwanya SYLVAIN BIZIREMA ahesheje akarere kose. Kuri Twitter y’Akarere hagaragaye ubu butumwa:

Ibirori byo kwizihiza umunsi wa mwalimu ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka KAMONYI, bikaba biteganijwe ko hahembwa abarimu babiri bahize abandi ku rwego rw’igihugu mu mashuri yisumbuye ndetse na babiri bahize abandi ku rwego rw’amashuri abanza.

Usibye Bwana BIZIREMA SYLVAIN wabaye indashyikirwa ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, Bwana MAZIMPAKA JEAN CLAUDE wo ku ishuri rya EFOTEC I Kanombe mu karere ka Kicukiro niwe wabaye uwa kabiri, mu gihe AHISHAKIYE BEATHE wo kuri EP GAFUNZO yahize abandi mu cyiciro cy’amashuri abanza akurikirwa na Hategekimana Joseph wo kuri EP GAHENGERI mu karere ka Ruhango.

Your email address will not be published.