Hari impungenge ko amashuri yigenga ashobora kuzabura abarimu

9,089

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga bafite ubwoba ko bashobora kuzabura abarimu mu gihe amashuri azaba yasubukuwe

Mu gihe hashize amezi arindwi amashuri yose yarafunze kubera kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa virusi ya corona, nyuma y’igihe gito bimwe mu bigo by’amashuri yigenga byahise bihagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu kubera ko amafranga yo kubahemba yavaga kuri minerivali z’abanyeshuri, ibintu byagize ingaruka nyinshi ku mibereho ya mwalimu wo muri privé mu gihe bagenzi babo bakorera ibigo bya Leta bakomeje guhembwa kugeza kuri uyu munsi.

Umwe mu barimu bakora mu mashuri yigenga yagize ati:”…ni ikibazo kitoroshye, tumaze amezi hafi 7 tudahembwa, benshi mu barimu barakubiswe bahita bajya mu yindi mirimo ibasha kubaha imibereho kuko batari gushobora gukomeza kubaho muri ubu buryo…”

Benshi mu barimu bagannye inzira z’ubumotari, abandi bagana ubucuruzi, ndetse hari n’abandi berekeje mu kiyedi n’ahandi hatandujanye, hakaba hari impungenge ko kubera byinshi bisabwa mwalimu benshi bashobora kwikomereza muri iyo mirimo cyane ko benshi bahamya ko muri iyo mirimo ariho babasha kubona agatubutse kuruta mu bwarimu.

Bwana Bonny MURAGE uyobora ikigo kigenga yagize ati:” mu by’ukuri abarimu bahuye n’ibibazo byinshi, kino gihe kirekire cyatumye benshi bafunguka amaso bagatekereza gushakushiriza ahandi, abi maze kubona baragerageza kandi ubona bigenda, sinzi rero niba bizashoboka ko bagaruka kwigisha mu gihe amashuri azaba yafunguye”

Usibye kuba benshi barerekeje mu yindi mirimo bikaba bishoboka ko bakwihamirayo, indi impamvu ikomeye ishobora gutuma abarimu bo mu bigo byigenga bashobora kutagaruka gukorera ibigo byigenga, ni uko Leta ubwayo imaze igihe itanga akazi k’ubwarimu, bikaba byaragaragaye ko benshi mu barimu b’ibigomba byigenga baranditse basaba kwigisha mu bigo bya Leta, Lazarre IREMIZI wigishaga muri kimwe mu bigo byigenga atu:”twasanze bino bigo bya privées nta mpuhwe bigira, ubu twese turi guhiga akazi muri Leta kuko myri Leta hari avantage nyinshi, ntaho bihuriye na privées, nutabibonaga ubu arabibona, bagenzi bacu barahembwa bicaye twe turi mu kangaratete”

Bonny yakomeje atubwira ko hari abarimu azi ndetse benshi banditse basaba akazi muri Leta agahamya ko hari na bamwe mu bayobozi b’ibigo byigenga nabo basabye akazi muri Leta kandi ko hari ikizere ko bazakabona, ibintu bikomeje gutera imoungenge bany’ibigo byigenga nubwo hari bamwe basanga akazi kazaboneka mu nashuri yigenga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.