Huye: Hari imirambo yasanzwe mu kigo k’ishuri, birakekwa ko ari iy’abishwe muri genoside yakorewe abatutsi

7,675

Hari imibiri yabonetse mu kigo k’ishuri ribanza ryo mu Karere ka Huye, birakekwa ko iyo mibiri ari iy’abantu bishwe muri genoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize hari imibiri igera kuri 20 yabonetse mu kigo k’ishuri ribanza rya Muhororo giherereye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Sebutege Ange, yavuze ko iyo mibiri yabonetse ahacukurwaga umuyoboro w’amazi, Bwana Ange yakomeje avuga ko abakozi bacukuraga uwo muyoboro w’amazi bakimara kuyibona bamenyesheje ubuyobozi hahita hatangira ibikorwa byo gucukura bayishakisha.

Ange yagize ati :“Yabonetse ubwo bacukuraga umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Ruhashya. Ni imibiri igera kuri 20.”

Sebutege yavuze ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri byarangiye kuri uyu wa Mbere, yakomeje avuga ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko aho hantu bayisanze hahoze bariyeri yicirwagaho Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse yajyanywe ku Murenge wa Ruhashya kugira ngo ituganywe ishyingurwe mu cyubahiro.

Mwirinde kurangara - Guverineri Gasana abwira abaturage - IGIHE.com

Bwana Sebutege Ange yasabye abaturage ko bamenyesha ubuyobozi ahantu hose bakeka ko haba hari imibiri y’abazize jenoside.

Umurenge wa RUHASHYA ni imwe mu Mirenge yo muri ako Karere yakorewemo jenoside ku buryo bukabije, kuko n’abageragezaga guhungira muri ISAR nmabo baje kubasangayo barabica.

Leave A Reply

Your email address will not be published.