HUYE: William wiga muri UR akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana 2 harimo n’utarakwiza imyaka y’ubukure

24,119
Kwibuka30

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’U Rwanda ari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo gusanganwa abakobwa 2 harimo n’utarageza imyaka y’ubukure.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya HUYE witwa IZABAYO WILLIAM w’imyaka 29 guhera none kuwa mbere ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB akurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi nyuma yo gusanganwa abana babiri b’abakobwa harimo n’ufite imyaka 17 y’amavuko.

Amakuru yuko uno musore usanzwe wiga mu ishamu ry’ubuvuzi yatanzwe n’abaturanyi b’aho uno musore yari asanzwe acumbitse nk’umupangayi mu kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, babwiye inzego za polisi ko uwo musore aryamanye abana b’abakobwa babiri kandi ko harimo uwusa nk’ukiri muto, nibwo Polisi yaje ibagwa hejuru.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, yavuze ko koko uno musore bamusanganye abakobwa babiri kandi bose biga mu mashuri yisumbuye, umwe akaba afite imyaka 20 undi akaba afite imyaka 17 y’amavuko. Amakuru bwiza.Com dukesha iyi nkuru yamenye ni uko bano banyeshuri bari mu baherutse gutaha mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Covid.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Tumba havugwaho ibikorwa by’ubusambanyi bikorwa n’abanyeshuri biga muri kaminuza z’i Huye, ubusambanyi bakabukorera ku bana b’abanyeshuri biga muyisumbuye ndetse no kuri bamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya bagwiriye muri ako gace kazwi cyane mu mateka y’umujyi wa Huye wahoze witwa Butare.

Leta y’u Rwanda ikimara gusohora itangazo kuri uno wa 14 Werurwe ko Abanyeshuri bose bagomba gutaha mu rwego rwo kubarinda ubwandu bwa Coronavirus, yasabye ababyeyi kutareka abana ngo bagendagende, ko bagomba kuguma mungo bagasubiramo amasomo yabo cyane ko bazasubira ku ishuri bahita bakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.