Charly na Nina bamaze Gusubika Ibitaramo bari Kuzakorera mu gihugu cya Uganda

1,321

Bidasubirwaho, Charly na Nina basubitse ibitaramo bari bafite mu gihugu cya Uganda kubera ko batizeye umutekano wabo neza.

Charly na Nina ni abagore bamaze kumenyerwa mu ruhando rwa muzika mu Rwanda ndetse no mu Karere kubera ibihangano bitandukanye byagiye binyura amatwi y’abatari bake.

Rino tsinda ry’aba bagore ryari rifite ibitaramo mu gihugu cya Uganda mu minsi ya vuba, ariko uko bimeze ubu, aba bagore bamaze gutangaza ko bino bitaramo bitakibaye kubera ikibazo cy’umutekano wabo utizewe neza. Bagize bati:”nibyo koko twari dufite ibitaramo I Bugande mu minsi ya vuba, ariko ikiri cyo nuko ibyo bitaramo bitakibaye kubera ikibazo cy’umutekano wacu tutizeye neza mu gihe twaba twagiye gutaramira Abagande”

Charly na Nina bahise bavuga ki ahubwo bagiye gushyira imbaraga ku bitaramo bateganya gukorera my gihugu cy’Ubwongereza mu kwezi kwa cyenda. Ibibazo hagati y’URwanda n’Ubugande kimaze imyaka itari mike, ariko cyavuzwe cyane mu minsi ya vuba ubwo ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yagiraga inama abaturage bayo kwitondera (ndetse bakaba banabyihorera) kujya mu gihugu cy’Ubugande kubera ko u Rwanda rwavugaga ko Abanyarwanda bahohoterwa n’inzego za Leta iyo bageze muri icyo gihugu cya Uganda, ibintu Leta ya Uganda itigeze yemera nubwo bwose u Rwanda rutahwemye kugaragaza ibimenyetso byinshi.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa